Ingendo z’abanyeshuri zirakomeza no ku munsi w’umuganda rusange

Ingendo z’abanyeshuri zirakomeza no ku munsi w’umuganda rusange

Kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 24 Nzeri 2022 abanyeshuri bemerewe gukora ingendo bagana ku ishuri mu masaha y’umuganda ndetse n’ibinyabiziga bibatwaye birakomorewe.

Ni mu rwego rwo korohereza abanyeshuri bafite ingendo zo kujya ku ishuri gutangira igihembwe cya mbere cy’amashuri mu mwaka wa 2022/2023.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ingendo ku banyeshuri biteganyijwe ko bajya ku ishuri kuri uyu wa Gatandatu zirakorwa, harimo imodoka na moto bitwaye abanyeshuri ndetse  n’abantu bari muri icyo gikorwa.

Hakurikijwe ingengabihe y’ingendo yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe kujya ku ishuri abanyeshuri biga mu Turere twa Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru,Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba n’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42