Ingabo z’u Rwanda n’iza Jamaica zatangiye gusana ibyangijwe n’ibiza

Ingabo z’u Rwanda n’iza Jamaica zatangiye gusana ibyangijwe n’ibiza

Itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda, (RDF) bafatanyije n’abo mu Ngabo za Jamaica (JDF), batangiye ku mugaragaro imirimo yo gusana no kubaka ibyangijwe n’ibiza mu mujyi wa Montego Bay, mu Ntara ya St James.

Iyi mirimo yo kubaka ibikorwa remezo itangiye nyuma yuko ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Jamaica ku wa 14 Mutarama, mu rwego rwo gufasha icyo gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes kongera kwiyubaka binyuze mu gusana no kubaka ibikorwa remezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Hurricane Melissa’ yibasiye icyo gihugu umwaka ushize.

Ku ikubitiro izo ngabo zatangiye gusana no kubaka inzu z’abaturage bagizweho ingaruka na ‘Hurricane Melissa’; ibyo bikaba ari intangiriro y’ibikorwa by’ubutabazi bigenewe imiryango yibasiwe.

Ubu bufatanye bugaragaza imikoranire myiza iri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu gushyigikira gahunda za Leta ya Jamaica zo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Umuyobozi w’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ibyo bikorwa by’ubutabazi muri Jamaica, Colonel Moses Kayigamba yavuze ko inshingano izo ngabo zifite zirenze gusana ibikorwa remezo.

Yavuze ko bigaragaza agaciro k’ubufatanye n’ubumwe bw’abaturage ba Jamaica no gutanga umusanzu mu kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza mu gihe kirambye.

Col. Kayigamba yemeje ko imirimo yo gusana no kongera kubaka ibikorwa remezo iri gukorwa ku bufatanye n’inzego z’ibanze za Jamaica ndetse n’Ingabo z’iki gihugu, hagamijwe ko inkunga itangwa ihuzwa n’ibyihutirwa ndetse na gahunda y’igihugu cya Jamaica yo guhangana n’ingaruka zatewe n’inkubi y’umuyaga ya ‘Hurricane Melissa’.

Ingabo z’u Rwanda zikaba zaroherejwe muri Jamaica hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Jamaica, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Jamaica zatangiye gusana ibyangijwe n’ibiza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42