Hatangajwe amanota y’Ibizamini bya Leta 2022/2023

Hatangajwe amanota y’Ibizamini bya Leta 2022/2023

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bamaze gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Dr Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA avuga ko mu mwaka w’amashuri 2022/2023 abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange bari 48,699 harimo abakobwa 27,382 n’abahungu 21,317.

Abanyeshuri batakoze ibizamini mu masomo y’ubumenyi rusange ni 84 bangana na 0.2%

NESA yatangaje ko abanyeshuri batsinze amasomo y’ubumenyi rusange mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2022/2023, ari 46,051 bangana na 95.04%.

Ni mu gihe abatsinzwe ibizamini bya Leta ari 2,404 bangana na 4.96%.

Muri uyu mwaka, abahungu batsinze ku kigereranyo cya 96.8% ugereranyije n’abakobwa 93.6% batsinze.

Abiga mu mashuri nderabarizi (Teacher Training Center, TTC) bakoze ibizamini ni 3998 bangana na 99.95%.

Hatsinze 3,989 bangana na 99.7%. Ni mu gihe hatsinzwe abanyeshuri 11 bangana na 0.3%.

Abahungu barangije mu mashuri nderabarezi batsinze neza kurusha abakobwa kuko batsinze kuri 99.8% mu gihe abakobwa batsinze ari 99.6%.

Mu mashuri ya tekinike, abahungu batsinze ku kigereranyo cya 97.7%, abakobwa bo batsindira ku kigereranyo cya 97.5%.

Mu banyeshuri bahize abandi barimo Cyubahiro Hermine wigaga kuri Petit Seminaire Saint Jean yahize abandi muri siyansi.

Yahawe igikombe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse ahabwa na mudasobwa.

Muhozi Anselme wigaga muri ES Ruramira na Izerisamaza Marithe wigaga Christ Roi wahize abandi mu ndimi na bo bashimiwe.

Abatsinze amasomo y’uburezi (TTC) umwaka ushize bari 99%, ubu abatsinze ni 99.7%.

Abarangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, umwaka ushize batsinze ari 97.8%, ubu hatsinze 97.6%.

Twagirayezu Gaspard, Minisitiri w’Uburezi, yavuze ko umubare w’abanyeshuri bajya muri Kaminuza ugenda wiyongera.

Avuga ko bataragera ahashimishije ariko ngo igishimishije n’uko imibare igenda yiyongera.

Kugeza ubu abanyeshuri bashobora kureba amanota bakoresheje telefoni. Bajya ahandikirwa ubutumwa bugufi bakandika nimero zabo Hanyuma bakohereza kuri 8888.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 4
Uzabumwana Jean Paul

Byiza cyane

Kwizeta mugisha onesimu

Nda shaka kureba amanota yi kizamini cya leta

Kwizeta mugisha onesimu

Nda shaka kureba amanota yi kizamini cya leta

Turinimanagad

amanatayibizaminibyareta2024

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13