Gen Nyakarundi yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ingabo muri Afurika muri Uganda

Gen Nyakarundi yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ingabo muri Afurika muri Uganda

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) riyobowe n’Umugaba w’Ingabo, zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, iri muri Uganda aho ryitabiriye inama ya mbere y’abayobozi bakuru b’ingabo muri Afurika yiga ku bikorwa bya gisirikare bitari intambara.

Iyi nama iri kubera muri Speke Resort Conference Centre, i Munyonyo, mu Murwa Mukuru wa Uganda.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama kuri uyu wa Kane, yasabye abayobozi bakuru b’ingabo muri Afurika kumva isano rikomeye riri hagati y’umutekano w’igihugu, imbaraga z’ubukungu n’ubwumvikane bwa politiki.

Museveni yavuze ko ingabo zikomeye zidashobora gukomeza kubaho mu buryo burambye hatari ubukungu bukomeye.

Yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu no guteza imbere umutungo, cyane cyane binyuze mu buhinzi bw’ubucuruzi, inganda, serivisi n’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT).

Yanasabye ibihugu kwagura amasoko y’ibicuruzwa na serivisi zabyo, binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) no kurushaho guteza imbere ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byo mu karere.

Museveni kandi yasabye inzego z’ingabo guhindura imikorere no kwitegura ibibazo bishya n’ibidasanzwe bibangamira umutekano, ndetse no kugira uruhare mu kubaka amahoro no guteza imbere ibihugu. Ati: “Umutekano n’iterambere ry’ubukungu biragendana.”

Yashimiye Abagaba Bakuru b’Ingabo, Abayobozi bashinzwe iperereza n’Abakomanda b’ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye iyi nama yabereye muri Uganda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kiyovu Sports yatandukanye Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27
  2. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  3. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10
  4. Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% 8 Ukwakira 2026 Saa 13:15
  5. Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ku byo Ap. Dr Gitwaza yabavuzeho 8 Ukwakira 2026 Saa 13:12