Amashuri yo mu Mujyi Kigali azafungwa kubera CHOGM

Amashuri yo mu Mujyi Kigali azafungwa kubera CHOGM

Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko guhera taliki ya 20 kugeza ku ya 26 Kamena 2022 amashuri yo muri Kigali azahagarika amasomo by’agateganyo mu rwego rwo koroshya ingendo mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma (CHOGM22).

Icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe kutabangamira ingendo z’abanyeshuri biga bataha n’abarezi babo baba bajya ku ishuri.

Iyo Minisiteri ivuga ko ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu, ku banyeshuri bakurikira integanyanyigisho y’u Rwanda, (Rwanda National Curriculum) bizatangira ku wa 27 Kamena 2022 mu Gihugu hose.

Mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri biga bataha bazakomeza gusubiramo amasomo yabo mu rugo, mu gihe abiga bacurnbikiwe bazaguma mu bigo byabo.

Minisiteri y’Uburezi iboneyeho gusaba abanyeshuri bose kwitegura neza isozwa ry’uyu mwaka w’amashuri, ndetse no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no gukurnira icyorezo rya COVID-19.

Minisiteri y’Uburezi irashimira ababyeyi, abarezi, abanyeshuri, n’abafatanyabikorwa ku mikoranire myiza isanzwe ibaranga.

Itangazo risaba abanyeshuri biga bataha kwitegurira ibizamini mu ngo zabo rije mu gihe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko urujya n’uruza rw’abaturage basanzwe bakora imirimo inyuranye ruzakomeza bitewe n’imihanda n’ibindi bikorwa remezo byubatswe ahatandukanye.

Byitezwe ko abaturage bazaba bafite amahitamo y’imihanda inyuranye itandukanye n’iyahariwe gukoreshwa n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma n’abandi bashyitsi bitabira inama.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48