Amanota ya P6 na 0’ Level y’ibizamini bya Leta bya 2024/25 agiye gutangazwa

Amanota ya P6 na 0’ Level y’ibizamini bya Leta bya 2024/25 agiye gutangazwa

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025  by’abo mu mashuri abanza (P6) n’Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ Level) azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.

Ni ibyasohotse mu itangazo rya MINEDUC ryo ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, ryanagaragaje ko umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira ku wa 08 Nzeri 2025.

MINEDUC yagize iti: ”Minisiteri y’Uburezi yishimiye kumenyesha abakandida, ababyeyi n’abaturage bose ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3) umwaka wa 2024/2025, azasohoka ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025 saa cyenda z’amanywa.”

Yongeyeho ko abantu bashobora kuzakurikirana icyo gikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga banyuze ku rubuga rwayo  rwa YouTube.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko abiyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange bari  149 134 barimo abakobwa 82 412 n’abahungu 66 722.

Mu gihe abasaga ibihumbi 220 ari bo bakoze ibizamini bosoza amashuri abanza barimo abakobwa 120.635, abahungu 100.205, n’abafite ubumuga 642.

Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange azasohoka ku wa 19 Kanama 2025
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Mukiza patrick

Hello mwiriwe nonex Aya s6 azasohoka ryari

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54