Abofisiye 2 ba RDF basoje amasomo ya gisirikare muri Kenya

Abofisiye 2 ba RDF basoje amasomo ya gisirikare muri Kenya

Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Kamena 2025, abofisiye babiri mu Ngabo z’u Rwanda barimo Maj. Emmanuel Rutayisire na Maj. Hipolyte Muvunyi basoreje amasomo ya gisirikare mu Ishuri Rikuru  rya Gisirikare rya Kenya ‘Joint Command and Staff College’ (JCSC) riherereye  i Karen, mu Mujyi wa Nairobi.

Ibirori byo gusoza amasomo y’abarangije muri iryo shuri witabiriwe na Col. Celestin Kamanda, uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikare muri Kenya (Defence Attaché).

Abasirikare basoje uko 90 barimo n’abo mu bihugu 15 by’abaturanyi bize amasomo ajyanye no kubategura bakava ku rwego rwo hagati mu buyobozi bakajya mu rwego ruhanitse n’ubushobozi bwisumbuye mu mitekerereze.

Umuyobozi w’Ishuri rya JCSC, Maj. Gen Eliud Kinuthia, yagaragaje akamaro k’ayo masomo avuga ko atari ingirakamaro mu kazi gusa ahubwo ari ingenzi mu kubaka abasirikare n’abayobozi b’inzobere bashoboye gutegura ahazaza h’ingabo muri rusange.

Yagize ati: “Ubu bafite ubumenyi buhanitse ku macenga akoreshwa (strategic insights) n’indangagaciro za kiyobozi zizabafasha gukora ibyo bashinzwe mu nzego zitandukanye.”

Yashimangiye ko abanyeshuri bose barangije batsinze neza amasomo 100%.

Maj. Gen. Kinuthia yashimiye abarangije amasomo yabo ku bw’umurava, imyitwarire myiza, n’uburyo bagaragaje ishyaka ridasanzwe mu gihe cy’amasomo.

Yongeyeho ko uyu mwaka utari usanzwe kuko ari bwo bwa mbere abasirikare bakomoka muri Somalia na Burkina Faso bitabiriye masomo nk’ayo.

Amasomo izo ngabo zisoje agamije kongerera ubumenyi abayitabira bakabasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bigenda byiyongera umunsi ku wundi.

Abarangiza ayo masomo bahabwa impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Postgraduate Diploma), cyangwa impamyabushobozi isanzwe mu byerekeye amasomo ya gisirikare, (Diploma in Defence and Strategic Studies).

Ishuri rya JCSC ryashinzwe mu 1984 rifite intego yo gutoza abasirikare bo ku rwego rwo hejuru bitegura inshingano zikomeye z’ubuyobozi.

Mu banyeshuri bandi bitabiriye harimo abaturutse mu bihugu nka Botswana, Burkina Faso, u Burundi, Ethiopia, Malawi, Namibia, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Somalia, Tanzania, Uganda, Zambia n’ibindi.

Abofisiye babiri b’u Rwanda masoje amasomo ya gisirikare muri Kenya
Abandi bofisiye basoje amasomo ya gisirikare muri Kenya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22