Abasirikare ba RDF ‘Special Force’ basoje amahugurwa yo guhangana n’iterabwoba

Abasirikare ba RDF ‘Special Force’ basoje amahugurwa yo guhangana n’iterabwoba

Abasirikare bato n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Force), basoje amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba.

Ayo mahugurwa yamaze ibyumweru 22, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Yasojwe ku wa 6 Werurwe 2026.

Umuhango wayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ukaba witabiriwe kandi na ba ofisiye bakuru ba RDF.

Ni amahugurwa yateguwe hagamijwe kongerera ubushobozi abasirikare bo mu Mutwe w’Ingabo zidasanzwe, binyuze mu kubaha ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare, bubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara muri iki gihe.

Yari anagamije kubongerera ubushobozi bwo gutabara vuba no guhangana n’ibitero by’iterabwoba, ndetse no gukora ibikorwa byo gutabara abantu bafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba.

Maj. Gen. Nyakarundi yashimiye abatoza ku bwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu gutanga amahugurwa afite ireme, akomeza gushimangira ubushobozi bw’abasirikare ba RDF.

Yanashimiye abarangije aya mahugurwa ku myitwarire myiza n’umuhate bagaragaje, anabifuriza kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu butumwa bazahabwa mu gihe kiri imbere.

Maj Gen Nyakarundi yashimiye abatoza ku bwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu gutanga amahugurwa afite ireme
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42