Abashinzwe umutekano 162 basoje amasomo y’imiyoborere

Abashinzwe umutekano 162 basoje amasomo y’imiyoborere

Abofisiye 162 bo mu nzego zitandukanye z’umutekano mu Rwanda basoje amasomo y’amezi ane yiswe Tactical Command Course, agamije kubongerera ubumenyi mu buyobozi no kubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano mu nshingano zabo za buri munsi.

Ayo masomo yasojwe ku mugaragaro na CP Sano Vincent, Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, wabibukije ko bagomba gukoresha ubumenyi bahawe mu gufata ibyemezo no gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibikorwa muri Polisi y’Igihugu CP Sano Vincent yabwiye abasoje ayo masomo ko ubumenyi bungutse buje mu gihe basabwa guhora biteguye guhangana n’ibibazo bitandukanye by’umutekano, bityo bakaba bagomba gukora kinyamwuga no kugaragaza ubushobozi mu nshingano zabo.

Yagize ati: “Muri ibyo musabwa mu nshingano zanyu harimo kuba abayobozi biteguye gufata ibyemezo mu bihe bidasanzwe kandi bitoroshye. Gufata ibyo byemezo bigira ingaruka, cyane cyane iyo bidafashwe hashingiwe ku bushishozi no ku igenzura ryimbitse.

Ati:“Ubumenyi mutahanye murasabwa kubushyira mu bikorwa binyuze mu gutegura neza igenamigambi, ubufatanye mu kazi no gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano.”

CP Sano yakomeje avuga ko ayo masomo y’amezi ane yateguye abari bayakurikiye kugira ngo babe abayobozi bashoboye kuyobora no guhangana n’inshingano zijyanye n’umutekano.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, izakomeza kubafasha kugira ngo bashobore kuzuza inshingano zabo kinyamwuga.

Yongeyeho ko umuyobozi adashobora kumenya byose, bityo ko aho abofisiye batumva neza ibibazo bahura na byo bagomba kwegera izindi nzego, bakemera ibyo badasobanukiwe kandi bagasaba ubufasha bw’abafite ubumenyi bukenewe.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Mujiji Rafiki, yashimye ubumenyi abasoje amasomo bungutse, avuga ko buzabafasha kunoza imikorere no kuzuza inshingano zabo zo kubungabunga ituze n’umutekano by’igihugu.

Abasoje aya masomo barimo abapolisi 147, abakozi batanu b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abandi batanu bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) n’abandi batanu bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  2. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  3. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  4. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36
  5. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48