Abasaga 314,000 batsinze ibizamini bya Leta by’amashuri abanza na O Level

Abasaga 314,000 batsinze ibizamini bya Leta by’amashuri abanza na O Level

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Nzeri, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyirico rusange cy’amashuri yisumbuye.

Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze ni 227,472; abatsinze ni 206.286 bangana na 90% mu gihe abatsinzwe ari 21,186 bangana na 9.31%.

Ku barangije icyiciro rusange, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735.

Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66% mu gihe abatsinzwe ari 18,469, bahwanye na 14.34%.

Umwana wa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza yitwa ISEZERANO Forever Hycente wigaga mu ishuri ribanza rya St André i Muhanga.

Umunyeshuri wa mbere mu bizamini bisoza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye yitwa NTWARI Manzi Albert, yigaga mu ishuri ryitwa Academie De La Salle mu Karere ka Gicumbi.

Abanyeshuri bahize abandi bahembwe mudasobwa ndetse banashimirwa umuhate bashyize mu gukora cyane. 

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko abanyeshuri basoje amashuri abanza batsinze bagiye kujya mu bigo bibacumbikira ari 26,922 na ho abaziga bataha bakaba 179, 364. 

Yavuze kandi ko abanyeshuri  39,555 batsinzwe muri rusange bazasibira kugira ngo umwaka utaha bazabashe gutsinda neza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42