Abanyeshuri n’abarimu  bahuguwe ku bumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 7, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Abanyeshuri 130 n’abarimu 20 baturutse mu bigo 20 byo mu Mujyi wa Kigali, kuva ku wa  28 Gashyantare  kugeza  ku wa 04 Werurwe 2022 bitabiriye umwiherero aho bahuguwe ku bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho.

Aya mahugurwa yabereye muri FAWE Girls School yateguwe na  Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Yibanze ahanini ku ikoranabuhanga ryo gukora robo (Robotics),  ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), ikoranabuhanga rya “3D Printing” ndetse n’uburyo bwo kubyaza utuntu duto ikintu kinini (Microscience Training).

Ibi bikaba byagendeye ku nsanganyamatsiko yo kongera gutekereza no kureba uburyo  bugezweho bw’ Ubumenyi n’Ikoranabuhanga  (STEM) bigendanye n’ikiragano cya 4 cy’iterambere ry’inganda.

Mugabe Innocent Charles wiga mu mwaka wa 5 mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (MPG) muri Lycée de Kigali  ni umwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa aho yagaragaje ko bigiyemo ibintu byinshi kandi bishya birimo kubyaza utuntu duto ibintu binini, gukora robo aho babahaye ibikoresho  bakabafasha, bakabikora bigakunda.

Mugabe Innocent Charles (uwa kabiri iburyo) ashyikirizwa icyemezo cy’uko yitabiriye amahugurwa

Akomeza avuga ko byabafunguye mu mutwe. Ati : “Gukora robo bigutwara umwanya munini kandi bikagusaba gutekereza cyane”.

Mugabe avuga ko kuba ibikoresha bakoresha bizagezwa mu bigo bigamo  bagiye gufasha bagenzi babo batitabiriye aya mahugurwa kugira ngo na bo bagire ubumenyi.

Mvunabandi Dominique ukuriye Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga no guhanga udushya  muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yatangaje ko haje abarimu kugira ngo  bigishwe iryo koranabuhanga  babe  icyitegererezo  cy’abashobora kuzahugura abandi  bityo bigere ku barimu benshi muri  Kigali n’ahandi.

Akomeza avuga ko bazanye n’abanyeshuri  bamwe ngo bagaragaze ibyo biga mu ishuri, ibyo bigira hano  n’ibikenewe ngo imyigire yabo ijyane n’aho ikoranabuhanga rigeze  ku rwego rw’Isi.

Mvunabandi avuga ko muri aya mahugurwa bafatanyije n’abavuye mu Ishami rya UNESCO muri Zimbabwe, Kenya na Cameroun ndetse ko n’abo ku cyicaro mu Bufaransa bagiye batanga ubwunganizi mu mahugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yakomeje avuga ko nyuma y’aya mahugurwa, ibikoresho byifashishijwe bizakwizwa no mu yandi mashuri kuko ubu byari muri Kigali gusa kandi bifuza ko biba mu gihugu hose.

Ing. Umukunzi Paul, Umuyobozi Mukuru  w’Ikigo cy’Igihugu  gishinzwe guteza imbere  imyigishirize ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro “Rwanda TVET Board (RTB)” yagaragaje ko aya mahugurwa  yari agamije guha umwanya aba banyeshuri ngo bagerageze  guhuza  ibyo biga mu ikoranabuhanga n’uburyo byajya mu ngiro.

Yakomeje  agira ati : “Murabizi uko ikoranabuhanga ryaguka, uko inganda zitera imbere byose byubakiye ku ikoranabuhanga,  bamaze iminsi biga kubishyira mu ngiro, bahuye bari kumwe n’abarimu babo, bya bindi  bigaga babishyira mu ngiro.”

Ing. Umukunzi Paul, Umuyobozi Mukuru  wa RTB

Yemeza ko aba banyeshuri bashoboye igisigaye  ari ukubaha ibikoresho  bihagije kandi bigezweho  no kubereka aho ikoranabuhanga rigana kugira ngo na bo babashe kubikora  kandi bigaragara ko bafite ubuhanga.

Agaruka ku bikoresho bijyanye n’imyigishirize y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Ing.Umukunzi Paul yavuze ko Leta irimo gushyira imbaraga  mu kubona ibi bikoresho  gusa bisaba ubushobozi buhambaye kuko bihinduka buri munsi.

Ati : “Ni urugendo ariko rukomeza,  ni uguhozaho kandi aho bigeze ni intambwe ishimishije kandi ejo ni heza”.

Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO ku bufatanye n’izindi nzego za Leta  zirimo za Kaminuza n’ibindi bigo bitandukanye.

Foto: CNRU

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 7, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE