U Buyapani: U Rwanda rwahagarariwe mu inama yiga ku buringanire mu Isi ya AI

U Buyapani: U Rwanda rwahagarariwe mu inama yiga ku buringanire mu Isi ya AI

Guverinoma y’u Rwanda yahagarariwe mu Nama ya kabiri ya Kabiri yiga ku iterambere ry’uburinganire (Next Generation Forum for Gender Equality), yibanze ku gushaka ibisubizo byafasha guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo no kongerera abagore ubushobozi, by’umwihariko mu gihe ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) bikomeje guhindura imibereho y’abantu.

Iyo nama yabaye ku wa 7 Ugushyingo 2026, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imibereho myiza yacu mu gihe cy’ikoranabuhanga, Ishyigikiwe n’Uburinganire bw’Abagore n’Abagabo”, yateraniye muri Kaminuza y’Umuryango w’Abibumbye (United Nations University – UNU) mu Buyapani, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Mukasine Marie Claire.

Muri iyo nama, u Rwanda rwashimangiye ko rutazatezuka ku kuba intangarugero mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no gushyigikira iterambere ry’abagore nk’inkingi za mwamba mu guharanira iterambere ritagira n’umwe riheza n’ahazaza harambye. 

Mu babandi bitabiriye yitabiriye iyo nama harimo Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women), Nyaradzayi Gumbonzvanda watanze ikiganiro nyamukuru cyibanze ku mbogamizi n’amahirwe bihari mu rugendo rwo kugera ku buringanire bwuzuye.

Ibiganiro byibanze ku bibazo birimo imirimo yo kwita ku muryango no mu rugo idahabwa agaciro k’amafaranga, uruhare rw’ikoranabuhanga n’iry’ubwenge buhangano mu guteza imbere uburinganire, ndetse n’uburyo abakobwa n’abagore bakwiye kugira uruhare rukomeye mu buyobozi no gufata ibyemezo.

Inama kandi yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu guhindura imyumvire, kurwanya inzitizi zikigaragara hagati y’abagore n’abagabo no kubaka umuryango urangwa n’amahirwe angana.

Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani umaze imyaka isaga 60

Kwitabira iyi nama kandi bije mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Buyapani ukomeje kurushaho gukomera, hashingiwe ku bufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga n’iterambere ry’abaturage.

Ibihugu byombi byatangije umubano wa dipolomasi ku wa 1 Nyakanga 1962, nyuma gato y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge. Kuva icyo gihe, byagiye byagura ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

U Buyapani bwafashije u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bikorwa by’ubutabazi, imishinga y’iterambere n’iyongera ry’ubushobozi bw’inzego zitandukanye.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano, u Buyapani bwafunguye Ambasade i Kigali mu mwaka wa 2010, mu gihe u Rwanda rwongeye gufungura Ambasade i Tokyo muri Mutarama 2005, nyuma y’uko yari yarafunzwe mu 2000. 

Ubufatanye bw’ibihugu byombi bugaragarira cyane mu bikorwa remezo, aho u Buyapani bwateye inkunga imishinga y’ingenzi irimo kubaka ikiraro mpuzamahanga cya Rusumo n’ibikorwa remezo byorohereza ubucuruzi ku mupaka, kubaka umuhanda Kayonza–Rusumo, kubaka umuyoboro munini w’amazi wa Nzove–Ntora, kubaka imiyoboro y’amashanyarazi n’ibindi bikorwa byayo, kwimakaza ubuhinzi, uburezi, isuku n’isukura.

Nanone kandi, u Buyapani bwagize uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubumenyi, burimo no gushyigikira ikigo cya Tumba College of Technology n’ibikorwa by’udushya mu ikoranabuhanga. 

Mu guteza imbere ubushobozi bw’abakozi n’urubyiruko, u Buyapani bufatanya n’u Rwanda muri gahunda ya ABE Initiative yatangijwe mu 2014, igamije guha urubyiruko rw’Abanyafurika amahirwe yo kwiga mu Buyapani no kunguka ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi n’iterambere. Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda igaragaza ko kuva iyi gahunda yatangira, Abanyarwanda 65 bayinyuzemo. 

Umubano w’ibihugu byombi unagaragarira mu bucuruzi n’ishoramari. Imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani igaragaza ko mu 2024, u Rwanda rwohereje mu Buyapani ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 886 z’Amayeni, mu gihe ibyo rwatumije muri icyo gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni 960 z’Amayeni.

U Rwanda kandi rukomeje gushishikariza ibigo by’Abayapani kurushoramo imari, by’umwihariko mu ikoranabuhanga, inganda, ubuhinzi n’izindi nzego zifite ubushobozi bwo guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo. 

Ku rwego rwa politiki, abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje kugirana ibiganiro n’inama zo gushimangira ubwo bufatanye. Mu mwaka wa 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama ya TICAD ya karindwi yabereye i Yokohama, ndetse anagirira muri icyo gihugu uruzinduko rw’akazi muri uwo mwaka. 

Ku wa 14 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame n’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani icyo gihe, Fumio Kishida bagiranye ibiganiro ku ruhande rw’inama ya G20 yabereye i Bali muri Indonesia, bemeranya gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. 

Ubu bufatanye kandi bukomeza kwagukira mu nzego z’imibereho myiza y’abaturage nko guteza imbere uburinganire, uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga.

Kwitabira inama yiga ku buringanire mu Buyapani ni kimwe mu bikorwa bigaragaza uruhare rw’u Rwanda mu biganiro mpuzamahanga bigamije guteza imbere uburenganzira n’amahirwe angana ku bagore n’abagabo, no gushimangira uruhare rw’abagore mu iterambere rirambye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Perezida Trump yishongoye kuri Perezida w’u Butaliyani wamusabye ifoto 9 Ugushyingo 2026 Saa 11:30
  2. Bill Ruzima aryohewe n’agakiza avuga ko ibyaha biryoha biryana 9 Ugushyingo 2026 Saa 11:15
  3. Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC 8 Ugushyingo 2026 Saa 19:59
  4. Lucas Chevalier ukinira PSG yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 8 Ugushyingo 2026 Saa 15:47
  5. Perezida Trump yingingiye akazi uyobora ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba  8 Ugushyingo 2026 Saa 11:33