Kayonza: Ab’i Nyamirama barasaba abayobozi batoye kubafasha guca ubujura

Kayonza: Ab’i Nyamirama barasaba abayobozi batoye kubafasha guca ubujura

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamirama, mu Karere ka Kayonza, barasaba abayobozi bashya batoye ku rwego rw’Umudugudu kubafasha gushyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’ikibazo cy’ubujura, bavuga ko bubadindiza mu iterambere.

Ibi babitangaje ubwo bari bamaze gutora abayobozi b’imidugudu yabo mu matora yabaye kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024.

Bavuga ko ubujura bw’imyaka, amatungo n’ibikoresho byo mu ngo biri mu bibazo bibangamiye imibereho yabo n’iterambere ryabo.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari abiba imyaka mu mirima, abandi bakiba amatungo, mu gihe hari n’abapfumura amazu bakiba ibikoresho byo mu ngo.

Kayihura Theogene yagize ati: “Turatoye, kandi ni byiza. Abo twatoye tubafitiye ikizere. Mu bibazo biduhangayikishije harimo ubujura bukunze kwibasira imyaka yacu.

Hari igihe usanga batwibye ibitoki cyangwa bagacukura imyumbati, bikaduteza ingaruka zirimo no kubura ibyo kurya kandi twarakoze. Turasaba abayobozi twatoye gushyiraho ingamba zo kurwanya ubujura, natwe tukabigiramo uruhare.”

Mukamutara Liberatha na we yavuze ko kurwanya ubujura bikwiye gushyirwa mu byihutirwa abayobozi bashya bagomba kwitaho.

Yagize ati: “Mu byo abayobozi twatoye bakwiye kwitaho harimo gukumira abajura bari kudukenesha. Hari abapfumura amazu, ugasanga basahuye ibintu byose.

Iyo wibwe muri ubwo buryo, bigusubiza inyuma. Ushobora kuba wari ufite gahunda yo kugura itungo, ariko ibikoresho byawe bikibwe bikakubuza kuyishyira mu bikorwa, bityo iterambere ryawe rikadindira.”

Murekatete Juliet we yavuze ko abayobozi b’imidugudu bakwiye gukorera hamwe n’abaturage mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ati: “Nizeye ko twatoye abayobozi bashoboye. Igikurikiyeho ni uko batwereka ko tutibeshye igihe twabatoraga. Turabasaba kuturinda abajura, natwe tukifatanya n’abifuza gukemura ibibazo by’umutekano.

Ubujura budukoma mu nkokora cyane, ni yo mpamvu kuburwanya biri ku isonga mu byo tubasaba kwitaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yasabye abayobozi batowe kwegera abaturage, bakabatega amatwi kandi bagafatanya na bo gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije.

Yagize ati: “Ibibazo abaturage bafite bigomba kwitabwaho, uhereye ku bayobozi babegereye kandi babana na bo. Abayobozi batowe ku rwego rw’umudugudu barasabwa kwegera abaturage, bakabatega amatwi, bakajya inama na bo, bagashaka ibisubizo by’ibibazo bafite.

“Ubu ni na bwo butumwa duha abayobozi batowe ku rwego rw’umudugudu: ni ugusesengura ibibazo bihari no gufata ingamba zo kubikemura, bahereye ku byo bashoboye. Aho hakenewe ubufasha bw’izindi nzego, bagomba kubimenyesha inzego zibakuriye kandi bakabikora ku gihe.”

Mu Karere ka Kayonza hari imidugudu 421 yagombaga gutorerwamo abayobozi. Muri yo, imidugudu 404 ni yo yatoye kuri uwo munsi, mu gihe 16 yari iteganyijwe gutora ku Cyumweru kubera ko ituwe ahanini n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, umudugudu umwe ubarizwamo Pariki y’Akagera ukazatora ku wa Mbere.

Abaturage bazindukiye mu matora y’inzego z’ibanze
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyifuzo bitatu Nyiranyamibwa yahoranaga ataritaba Imana 24 Ukwakira 2026 Saa 11:56
  2. Huye: Ubuhinzi bw’ikawa bubagejeje ku ndoto yo gushinga ikigo cy’imari 24 Ukwakira 2026 Saa 11:35
  3. Ruti Joël agiye gutaramira mu Bubiligi 24 Ukwakira 2026 Saa 10:53
  4. Kenya: Inyubako y’amagorofa 18 yagwiriye abantu 23 Ukwakira 2026 Saa 18:25
  5. Nyiranyamibwa yiswe ‘Nyina w’Inganzo’  mu ndirimbo yo kumusezera  23 Ukwakira 2026 Saa 17:25