Kenya: Inyubako y’amagorofa 18 yagwiriye abantu

Kenya: Inyubako y’amagorofa 18 yagwiriye abantu

Inyubako y’amagorofa 18 yari ikirimo kubakwa yagwiriye abantu benshi mu gace ka Eastleigh mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyamabaga yagaragaje iyi nyubako isandara ku buryo bukomeye ndetse ivumbi ryinshi risakara ku bantu bari bayegereye.

Ibiro bya Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, byatangaje ko hari amakuru y’uko abantu benshi bashobora kuba bagwiriwe n’ibisigazwa by’iyo nyubako by’umwihariko mu gice cyo hasi, mu gihe ibikorwa byo gutabara byatangiye kugira ngo abagwiriwe n’amatafari batabarwe.

Umubare w’abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ndetse n’icyayiteye ntibiramenyekana kugeza ubu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyiranyamibwa yiswe ‘Nyina w’Inganzo’  mu ndirimbo yo kumusezera  23 Ukwakira 2026 Saa 17:25
  2. Mu ndirimbo ‘Ni Wowe’, Kelliah yahishuye ubutumwa atura ‘Bob Pro’ buri munsi 23 Ukwakira 2026 Saa 17:07
  3. Amatora y’Inzego z’Ibanze: NEC imaze kwakira indorerezi zisaga 90  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35
  4. Gatsibo: Bagowe no gucururiza hasi mu Isanteri irimo gutera imbere  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35
  5. Kivumbi King yateguje igitaramo gisoza umwaka 23 Ukwakira 2026 Saa 11:58