Abantu barenga 1 000 bamaze gutanga kandidatire kugira ngo biyamamarize imyanya mu Nama njyanama z’Uturere mu matora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu Ukwakira na Ugushyingo 2026.
Byagarutsweho na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC),Gasinzigwa Oda mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira.
NEC ivuga ko buri Karere mu Turere 30 tw’u Rwanda kazaba gafite abagize Njyanama 17. Muri bo harimo abagore batanu, abajyanama rusange umunani n’abahagarariye ibyiciro byihariye bine, birimo abagore, urubyiruko, abantu bafite ubumuga n’abikorera.
Abayobozi b’Uturere n’ababungirije, bazatorwa mu bajyanama b’uturere bazaba batowe.
Kwakira kandidatire byatangiye ku wa 10 Ukwakira birangira ku wa 21 Ukwakira, mu rwego rwo gutegura amatora y’inzego z’ibanze.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yavuze ko urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe guhatanira imyanya mu Nama Njyanama z’Uturere ruzatangazwa ku wa 26 Ukwakira, mu gihe urutonde ntakuka rwa nyuma ruzatangazwa ku wa 30 Ukwakira.
Abakandida bazaba bemerewe guhatanira imyanya mu Nama Njyanama z’Uturere nibamara kwemezwa, ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora yabo bizakorwa mu Ugushyingo.
Abakandida baziyamamaza mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kuva ku wa 7 kugeza ku wa 21 Ugushyingo.
Amatora yo ku rwego rw’imidugudu aratangira ku wa Gatandatu
Amatora y’inzego z’ibanze azatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira, hatorwa abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu.
Iyi komite igizwe n’Umukuru w’Umudugudu n’abashinzwe umutekano, ingendo z’abinjira n’abasohoka mu mudugudu, imibereho myiza y’abaturage n’ubumwe bwabo, amakuru n’ubukangurambaga mu baturage, ndetse n’iterambere.
Abaturage bazanatora ababahagararira mu Nama Njyanama y’Akagari, abagore babiri bahagararira abandi bagore mu Nama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akagari, ndetse n’abagize komite nyobozi z’Inama z’igihugu z’Abagore n’Urubyiruko ku rwego rw’Umudugudu.
Indorerezi z’amatora zirenga 90
Gasinzigwa yavuze ko indorerezi z’amatora zirenga 90 na zo zamaze kwiyandikisha kugira ngo zizakurikirane uko amatora azagenda.
Kwakira ubusabe bw’abashaka kwemererwa kuba indorerezi byatangiye ku wa 1 Ukwakira birangira ku wa 22 Ukwakira.
Indorerezi zo mu gihugu zituruka mu nzego za Leta, mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, mu miryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda no mu miryango ishingiye ku myemerere yemewe n’amategeko.
Indorerezi mpuzamahanga zituruka mu miryango mpuzamahanga, mu nzego zishinzwe gucunga amatora mu bindi bihugu, ndetse no muri za Ambasade cyangwa konsila zihagarariye ibihugu byazo mu Rwanda.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE