Ruti Joël agiye gutaramira mu Bubiligi

Ruti Joël agiye gutaramira mu Bubiligi

Umuhanzi nyarwanda, Ruti Joël, yateguje ko agiye kongera gutaramira mu Bubiligi ndetse ko arimo gutegura Album n’ibihangano bishya.

Ni igitaramo cyiswe “Rumata Show: Ijoro Rya Gakondo Part II” aho abazakitabira bazishimira umuco nyarwanda bakanamenya ibihangano bishya arimo gutegura.

Aganira n’itangazamakuru Ruti Joël yavuze ko icyo gitaramo kigamije kumuhuza n’abakunzi be baba hanze y’u Rwanda.

Yagize ati:” Ni ibitaramo byanjye ngira hanze y’igihugu nkahura n’abankunda, nzanabateguza Album yanjye izasohoka umwaka utaha yitwa ‘Tinya’.”

Ruti akomeza avuga ko muri iyi minsi ahugiye mu mishinga myinshi cyane cyane yibanda ku gufata amashusho y’indirimbo nshya.

Yagize ati:” Ndi gukora amwe mu mashusho y’indirimbo nshya mbere y’uko ngenda. Gusa indirimbo ni agaseke gapfundikiye. Abakunzi banjye bitege kwishima no kubona utuntu tugiye dutandukanye muri ‘Performance’ yanjye.”

Biteganyijwe ko Ruti Joel azataramira mu Bubiligi mu ijoro ry’itariki 5 Ukuboza 2026 mu gitaramo Rumata Show: Ijoro rya Gakondo Part II” kizabera muri Birmingham Palace.

Ruti yateguje ko agiye gutaramira mu Bubiligi
Integuza y’igitaramo Rumata Show
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyifuzo bitatu Nyiranyamibwa yahoranaga ataritaba Imana 24 Ukwakira 2026 Saa 11:56
  2. Kayonza: Ab’i Nyamirama barasaba abayobozi batoye kubafasha guca ubujura 24 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Kenya: Inyubako y’amagorofa 18 yagwiriye abantu 23 Ukwakira 2026 Saa 18:25
  4. Nyiranyamibwa yiswe ‘Nyina w’Inganzo’  mu ndirimbo yo kumusezera  23 Ukwakira 2026 Saa 17:25
  5. Mu ndirimbo ‘Ni Wowe’, Kelliah yahishuye ubutumwa atura ‘Bob Pro’ buri munsi 23 Ukwakira 2026 Saa 17:07