Mu ndirimbo ‘Ni Wowe’, Kelliah yahishuye ubutumwa atura ‘Bob Pro’ buri munsi

Mu ndirimbo ‘Ni Wowe’, Kelliah yahishuye ubutumwa atura ‘Bob Pro’ buri munsi

Umuhanzi Kelliah uherutse gushyingiranwa na ‘Bob Pr’o umenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda, avuga ko inyikirizo y’indirimbo ‘Ni Wowe’ ari yo ibumbatiye ubutumwa atura umugabo we buri munsi.

Mu kiganiro Kelliah yagiranye na Imvaho Nshya, avuga ko iyo ndirimbo atayifata nk’indirimbo gusa ahubwo ari amarangamutima ye ku mugabo we ariko hari igice kibumbayiye ubutumwa yumva yamutura buri munsi.

Yagize ati: “‘Ni Wowe’ si indirimbo gusa kuri njye ahubwo ni igisobanuro cy’amarangamutima mfite ku mukunzi wanjye, inyikirizo ni cyo gice kibumbayiye ubutumwa namutura buri munsi.”

Mu nyikirizo Kelliah yararirimbye ati: “Urukundo rwawe ni isezerano nzakomeza kurinda iteka, mu byishimo no mu bigeragezo nzaguhitamo buri munsi, n’iyo Isi yahinduka umutima wanjye wo ntuhinduka kuko urukundo rwawe rwanditse mu bugingo bwanjye.”

Kelliah akomeza avuga ko nubwo inyikirizo  ari yo ibumbatiye ubutumwa yatura umugabo we buri munsi, indirimbo yose isobanuye buri kimwe ku rukundo rwabo.

Yagize ati : “Ni Wowe isobanuye byose mu rukundo rwanjye, kuko buri cyose mvugamo kigaruka ku rukundo rwanjye n’umugabo wanjye, nta bikabyo birimo ni yo marangamutima yanjye. Ni ko niyumvaga kandi ni ko nzahora niyumva.”

Kelliah avuga ko iyo ndirimbo ari we wayiyandikiye igatunganywa n’umugabo we ‘Bob Pro’ kugeza irangiye avuga kandi ko bifuza Imana yabana na bo mu rugendo batangiye.

Aba bombi bashyingiranywe ku wa 13 Nzeri 2026, nyuma y’uko bari bamaze imyaka 4 bari mu munyenga w’urukundo kuko batangiye gukundana mu kwezi kwa Nzeri 2022 nk’uko byashimangiwe na Kelliah.

Kellia yumva Bob Pro yajya yumva inyikirizo y’indirimbo ‘Ni Wowe’ buri munsi nk’ubutumwa amugeneye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Inyubako y’amagorofa 18 yagwiriye abantu 23 Ukwakira 2026 Saa 18:25
  2. Nyiranyamibwa yiswe ‘Nyina w’Inganzo’  mu ndirimbo yo kumusezera  23 Ukwakira 2026 Saa 17:25
  3. Amatora y’Inzego z’Ibanze: NEC imaze kwakira indorerezi zisaga 90  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35
  4. Gatsibo: Bagowe no gucururiza hasi mu Isanteri irimo gutera imbere  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35
  5. Kivumbi King yateguje igitaramo gisoza umwaka 23 Ukwakira 2026 Saa 11:58