Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare basobanuriwe ibya dipolomasi

Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare basobanuriwe ibya dipolomasi

Itsinda rigizwe n’Abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (National Defence College-Rwanda) basuye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET). MINADEF itangaza ko ari uruzinduko rugamije kurushaho gusobanurira abo banyeshuri ibijyanye na politiki y’u Rwanda mu by’ububanyi n’amahanga, imikorere ya dipolomasi, umubano mpuzamahanga n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Iryo tsinda ryahawe ikiganiro kirambuye na Abel Buhungu, uhagarariye u Rwanda mu bya dipolomasi muri Repubulika ya Sudani, wari uhagarariye Minisiteri.

Muri icyo kiganiro, hasobanuwe politiki y’u Rwanda mu by’ububanyi n’amahanga, ibyihutirwa mu bikorwa bya dipolomasi n’uruhare rwabyo mu guteza imbere umutekano w’Igihugu, gushimangira umubano w’ibihugu n’ubufatanye mu rwego mpuzamahanga, guteza imbere no kurengera inyungu z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, Brig. Gen. (Rtd) Didace Ndahiro, yavuze ko urwo ruzinduko ari ingenzi kuko rwunganira amasomo y’inyigisho abanyeshuri bahawe ku mubano mpuzamahanga na politiki y’ububanyi n’amahanga.

Yagaragaje ko uru ruzinduko rwahaye abanyeshuri amahirwe yo kumenya mu buryo bufatika uko politiki y’ububanyi n’amahanga ishyirwa mu bikorwa, imbogamizi ku bayishyira mu bikorwa, ndetse n’uruhare rwa dipolomasi mu kurinda umutekano w’Igihugu n’uw’amahanga.

Muri urwo ruzinduko, iryo tsinda ryanasuye Ambasade ya Repubulika ya Nigeria n’Ambasade ya Repubulika y’Abarabu ya Misiri mu Rwanda.

Uruzinduko rwafashije abanyeshuri n’abarimu kurushaho gusobanukirwa imikorere ya dipolomasi, imikoranire hagati y’ibihugu n’akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga mu guteza imbere inyungu z’ibihugu n’umutekano muri rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19
  2. Kayonza: Abajyanama b’Akarere batowe biyemeje guhangana n’ibidindiza iterambere ry’imiryango 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:03
  3. Rayon Sports yanganyije na APR FC 21 Ugushyingo 2026 Saa 21:25
  4. Musanze: Bifashishije ibimene by’amacupa bakora amakaro biteza imbere 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:26
  5. Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare basuye Akarere ka Nyagatare 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:15