Nyiranyamibwa yiswe ‘Nyina w’Inganzo’  mu ndirimbo yo kumusezera 

Nyiranyamibwa yiswe ‘Nyina w’Inganzo’  mu ndirimbo yo kumusezera 

Abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Mariya Yohana, Massamba Intore Munyanshoza Dieudonné uzwi nka Mibilizi n’abandi bahuriye mu ndirimbo bise ‘Itahire Mubyeyi Nyiranyamibwa Suzanne’ mu rwego rwo kunamira no gusezera kuri mugenzi wabo Nyiranyamibwa Suzanne witabye Imana bamwita Nyina w’Inganzo.

Ni indirimbo itangizwa  n’inanga yumvikanisha indirimbo Nyiranyamibwa yamenyekanyeho yitwa ‘Turaje’ igakomeza abahanzi baririmba ibigwi by’uwo muhanzi abenshi mu bahanzi bakibyiruka bafataga nk’umubyeyi wabo mu nganzo.

Mu nyikirizo y’iyo ndirimbo bagize bati: “Mubyeyi Nyiranyamibwa Suzana uzahora muri twe cyane, Nyina w’inganzo ineza yawe ntizibagirana uragiye ariko ibigwi byawe bizahora byibukwa itahire ijabiro kwa Jambo wakundaga.”

Ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2026, yumvikanamo Mariya Yohana amuvuga ibigwi nk’umuntu wari ufite ubutwari bwamuranze mu bukobwa.

Yagize ati: “Mu bukobwa nshuti yacu reka nkuvuge ukuri, wakunze u Rwanda urarutarama, uha na morali abarwitangiye nyamara na we wari warashengutse, ubutwari buguha guhoza abariraga. Ibyo wakoze byose turabigushimira.”

Nyiranyamibwa witabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026, yari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kubungabunga umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo. Yasize ibihangano byanyuze imitima ya benshi, birimo ‘Turaje’, ‘Ese Mbaze Nde’, Nimuberwe bakobwa n’izindi.

Abandi bahanzi baririmbye muri iyo ndirimbo barimo Musinga Joe, Grace Mukankusi, Ernest Ruhashya, Jabo Jean Marie kuko bose hamwe ni abahanzi barindwi bayihuriyemo.

Biteganyijwe ko ku mugoroba w’itariki 23 Ukwakira 2026, hari bube igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe mu gihe kumuherekeza no kumushyingura bizaba Kuwa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026.

Abahanzi bagaragaje Nyiranyamibwa nka Nyina w’Inganzo mu ndirimbo bamuhimbiye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Inyubako y’amagorofa 18 yagwiriye abantu 23 Ukwakira 2026 Saa 18:25
  2. Mu ndirimbo ‘Ni Wowe’, Kelliah yahishuye ubutumwa atura ‘Bob Pro’ buri munsi 23 Ukwakira 2026 Saa 17:07
  3. Amatora y’Inzego z’Ibanze: NEC imaze kwakira indorerezi zisaga 90  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35
  4. Gatsibo: Bagowe no gucururiza hasi mu Isanteri irimo gutera imbere  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35
  5. Kivumbi King yateguje igitaramo gisoza umwaka 23 Ukwakira 2026 Saa 11:58