UN Women yigiye ku Rwanda uko rusigasira abahoze muri FDLR
Intumwa z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women) ziturutse muri Sudani zigiye ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko abahoze muri FDLR n’imitwe ifitanye isano na wo ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ni ubunararibonye basobanuriwe mu ruzinduko bagiriye Ikigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa 24 Nzeri 2026, rwateguwe mu rwego rwo gusangira ubunararibonye ku bijyanye no guca intege imitwe yitwaje intwaro, gufasha abahoze ari abarwanyi kuva mu buzima bw’intambara no kongera kubafasha kwinjira mu miryango no mu bikorwa by’iterambere.
Mu kwakira izo ntumwa, Chairperson wa RDRC, Valerie Nyirahabineza yavuze ko Mutobo ari ahantu hakomeye mu rugendo rwo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, kandi ko Komisiyo yiteguye gusangiza abashyitsi ubunararibonye imaze imyaka irenga 20 ikusanya.
Yagize ati: “Muri Mutobo twakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, tukabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kongera kubaka ubuzima bwabo nk’abaturage.”
Mu bisobanuro RDRC yahaye intumwa za UN Women, hagaragajwe impungenge ku kibazo cyo kwinjiza abana mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.
RDRC yavuze ko FDLR yakomeje kugira uruhare mu gushora urubyiruko mu bikorwa by’intambara, aho bamwe bamara imyaka iri hagati y’itanu na 10 mu mirwano, nyuma bakoherezwa mu baturage mu gihe bagifite intwaro.
Iyi Komisiyo yavuze ko iyo myitwarire ishobora gutuma habaho abaturage bafite ubumenyi n’imyitwarire bya gisirikare bakomeza kuba umutungo w’imitwe yitwaje intwaro.
RDRC kandi yavuze ko FDLR yagize uruhare mu ishingwa cyangwa mu mikoranire n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri DRC, irimo Wazalendo na Nyatura, ibintu yavuze ko bikomeje guteza ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Umwe mu bagore bitabiriye uru ruzinduko, D. Afaf Ahmed Yahya, yavuze ko ibyo bari kwigira mu Rwanda bizabafasha mu gihe Sudani izaba itangiye gushyira mu bikorwa gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.
Yagaragaje ko ikibazo cy’urubyiruko rwagiye mu bice birimo imirwano ari kimwe mu bikomeye Sudani izakenera gukemura mu gihe cy’amahoro.
Yavuze ko ubunararibonye bw’u Rwanda, cyane cyane ku bijyanye no kwakira abahoze ari abarwanyi, kubafasha guhindura imyumvire no kongera kubahuza n’imiryango yabo, bushobora gutanga amasomo akomeye kuri Sudani.
Mutobo, irembo ryo kuva mu ntambara ujya mu buzima busanzwe
RDRC yashinzwe mu 1997, nyuma igengwa n’Itegeko Nº50/2015 ryo ku wa 14 Ukuboza 2015. Inshingano zayo zirimo gufasha abahoze ari abasirikare n’abarwanyi gusubira mu miryango yabo, kubongerera ubushobozi no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro y’Abanyarwanda iyo bageze ku mupaka w’u Rwanda nyuma yo gushyikirizwa inzego z’u Rwanda, bajyanwa mu Kigo cya Mutobo, aho banyura muri gahunda imara hagati y’amezi atatu n’atanu.
Muri icyo gihe, bahabwa serivisi zirimo igenzura ry’ubwenegihugu n’umwirondoro, ubufasha bw’ibanze, ubuvuzi, ubujyanama mu by’imitekerereze ndetse n’amahugurwa agamije kubafasha guhindura imyumvire no kongera kubaka ubuzima bwabo.
Bahabwa kandi amasomo y’ubumenyi bw’ibanze, imibare, ubumenyi bwo kubaho, uburezi ku bwenegihugu, amahugurwa yo kwihangira imirimo ndetse n’izindi serivisi zihariye zigenewe abagore, abana n’abafite ubumuga.
RDRC ivuga ko gahunda yayo yubakiye ku ihame ry’uko abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagomba kugira uruhare mu guhitamo aho bazatura n’uburyo bazongera kwinjira mu bikorwa by’iterambere.
Kugeza ku wa 24 Nzeri 2026, RDRC yavuze ko muri Mutobo hari abantu 400 bafitanye aho bahuriye na FDLR. Muri bo harimo abantu bakuru 185 bahoze ari abarwanyi, abana 28 bahoze mu mirwano, abantu 104 babarwa mu batunzwe n’abahoze ari abarwanyi, ndetse n’abayobozi b’abasivili 83 b’uyu mutwe.
RDRC yavuze ko hafi 90% by’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bagaruka mu Rwanda ari urubyiruko rwavukiye mu Burasirazuba bwa DRC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bituma gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe itibanda gusa ku kuba barahoze ari abarwanyi, ahubwo ikita no ku burezi, ubujyanama, ubumenyi ngiro no kongera kubaka imibanire n’imiryango.
Uwahoze ari umurwanyi ahabwa amafaranga y’u Rwanda 60 000 ku munsi wo gusezererwaho, hakaba andi 120 000 Frw ahabwa nyuma y’amezi abiri.
Abasezerewe bashobora kandi guhabwa buruse zo gukomeza amashuri cyangwa kwiga imyuga, ibikoresho byo gutangiza imirimo, ubuvugizi mu gushaka akazi ndetse no gufashwa kubona serivisi zisanzwe z’imibereho myiza y’abaturage.
RDRC yavuze ko bamwe mu bagore bagaruka bavuye muri FDLR baba barahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubucakara bwo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato n’iyicarubozo.
Kugeza ubu, Komisiyo yavuze ko hamaze kumenyekana abagore 85 bahuye n’ibi bibazo kandi bari muri gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Abana na bo bafite gahunda zihariye zirimo kubasubiza mu miryango, gushakirwa ababyeyi cyangwa abandi babitaho, ubuhuza bw’imiryango ndetse no kubafasha kongera kwinjira mu buzima busanzwe.
Muri Mutobo harimo abana 28 bahoze ari abarwanyi, barimo abakobwa bane n’abahungu 24.
Abantu barenga 13 000 bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe
Kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu, RDRC ivuga ko yamaze gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri FDLR n’imitwe ifitanye isano na yo 13 167 bakuru, barimo abagabo 12 994 n’abagore 173, ndetse n’abana 698, barimo abahungu 650 n’abakobwa 48.
Uru ruzinduko rwa UN Women rutanga umwanya wo gusangira ubunararibonye ku buryo gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro zishobora kugira uruhare mu kubaka amahoro arambye, cyane cyane mu bihugu byahuye n’amakimbirane n’imitwe yitwaje intwaro.
RDRC ishimangira ko gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kugira ngo abagaruka batabona gusa ubufasha bw’ibanze, ahubwo banabone amahirwe yo kwiga, gukora, kwiteza imbere no kongera kubaka imibanire n’imiryango yabo.


