Gatsibo: Hafashwe ukekwaho kwiyicira umwana akamuhisha mu isashi
Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gatsibo zataye muri yombi umugore w’imyaka 34 wo mu Kagari ka Gihuta, Umurenge wa Rugarama, ukekwaho kwica uruhinja yari amaze kubyara, akarungira mu isashi akarurambika mu gikoni cy’iwabo.
Abaturanyi bamenye iby’uru ruhinja ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, nyuma yo kumenya ko uyu mugore yari yabyaye, ariko umwana akaza gupfa mu buryo butarasobanuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Nayigiziki Girbert, yabwiye Imvaho Nshya ko mu biganiro ubuyobozi bwagiranye n’uwo mugore yahakanye ibyo akekwaho byo kuba yarishe umwana we.
Uwo muyobozi yavuze ko hari amakuru yavugaga ko uyu mugore yaba yishe uruhinja kubera ko yari umukobwa, kandi ko n’abandi bana afite ari abakobwa, ariko ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri.
Ati: “Hari amakuru yavugaga ko uyu mugore yaba yishe umwana we kubera ko yari umukobwa kandi n’abandi bana afite ari abakobwa gusa. Nyirubwite we avuga ko yabyariye mu rugo akaza kumva atameze neza akaza kwivuza kwa muganga.
Gusa hakibazwa icyatumye aza kwa muganga wenyine asize umwana imuhira, akaba ari yo mpamvu inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza.”
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko uyu mugore yari amaze imyaka ibiri atabana n’umugabo babyaranye abana babiri, kubera amakimbirane.
Polisi ivuga ko uyu mugore yaje gutwita ariko akomeza guhisha inda kugeza ubwo yabyariye mu rugo ku munsi wabanjirije itabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizerimana Hamdun, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mugore ashobora kuba yaragize ikibazo cyo kumenya uwo yabyaranye na we, bikaba bishobora kuba biri mu byatumye ahisha inda.
Yagize ati: “Uyu mugore yagiranye amakimbirane n’umugabo babyaranye abana 2, umugabo aramuta hashize imyaka ibiri batandukanye. Yaje gutwita inda ariko akomeza kuyihisha kugeza ubwo ku munsi w’ejo yabyaye, aho abana be bumvise umwana arira.”
Yakomeje agira ati: “Iperereza rigaragaza ko uyu mubyeyi yaba yarafashe uruhinja akaruniga nyuma aruzingira mu isashi ajya kuruhisha mu gikoni. Nyuma uwo mugore yamerewe nabi ndetse n’abana babimenyesha umujyanama w’ubuzima biba ngombwa ko hatangwa amakuru ku nzego z’umutekano zitangira gukurikirana iki kibazo.”
SSP Twizerimana yavuze ko uyu mugore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubutabera.
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kugira ingaruka ku mibereho y’imiryango, ndetse no kwirinda kwifatira ibyemezo bishobora kubakururira ibyaha.
Ati: “Ubutumwa duha abaturage ni uko bakwiye kwirinda amakimbirane kuko usanga aba intandaro y’ibyaha byinshi byibasira umuryango.
Ikindi ni uko mu gihe umuntu ahuye n’ikibazo akwiye kugisha inama ubuyobozi uko yakitwaramo adashatse kwishakira ibisubizo mu buryo butari bwo aho usanga bimushora mu gukora ibyaha biremereye kurusha ibyo yahungaga.”
Umurambo w’uruhinja wajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu rwego rwo gufasha abashinzwe iperereza kumenya icyateye urupfu.