Perezida Kagame yakiriwe ku meza n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe ku meza n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Haitham bin Tariq.
Uyu musangiro ku ruhande rw’u Rwanda witabiriwe kandi n’Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Juliana Kangeli Muganza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Antoine Kajangwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze na Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman, Dan Munyuza.
Muri iri sangira ryabereye mu Ngoro ya Al Hosn Palace, Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq, bahanye impano nk’ikimenyetso cy’ubucuti no gushimangira iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi. Umukuru w’Igihugu ari muri Oman guhera ku wa 7 Nzeri 2026, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Muri uru ruzinduko Perezida Paul Kagame na Sultan Haitham bin Tariq wa Oman bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’amateka uri hagati y’u Rwanda na Oman, amahirwe uru ruzinduko rutanga yo kubakira kuri uwo musingi, harimo ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubwikorezi no kwihaza mu biribwa.
Ni ubwa mbere Perezida w’u Rwanda agiriye uruzinduko rwemewe muri Oman, rugamije kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no kwagura inzego z’ubufatanye.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame arasura Ingoro Ndangamurage ya Frankincense Land, iherereye muri Pariki ya Al Baleed Archaeological, ahantu hashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.
Iyo nzu ndangamurage igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi. Ahagenewe amateka (Heritage Hall) yibanda ku mateka y’ibisigaratongo, umurage w’akarere ndetse n’uruhare ubucuruzi bwa Frankincense bwagize ku mibereho n’ubukungu bw’Akarere ka Dhofar.
Ahandi ni ahagenewe umurage w’amazi magari (Maritime Hall) hakaba hagaragaza amateka ya Oman mu bijyanye n’ingendo n’ubucuruzi bwo mu nyanja.
Perezida Kagame aranasura Razat Royal Farm (Urwuri rw’i Bwami) rufite ubuso burenga hegitari 404 686. Ni kimwe mu bigo by’ingenzi by’ubuhinzi muri Dhofar Governorate, kandi hanifashishwa mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu bikorwa by’uburezi.
U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bwikorezi, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ibindi.
Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe gusinywa amasezerano n’inyandiko z’ubwumvikane mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.



