Kenya yahaye abayibamo badafite ibyangombwa igihe cyo kubishaka
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko Abanyafurika y’Iburasirazuba badafite ibyangombwa byemewe, bazahabwa igihe cy’agateganyo cyo kwiyandikisha no gutunganya ibibazo byabo, nyuma y’uko Aburundi babarirwa mu magana bagiye hamwe n’imizigo yabo kuri Ambasade y’u Burundi i Nairobi, batinya ko batangira kwirukanwa ku gahato.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amagambo ya Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto Samoei, wasabye ko ubucuruzi buciriritse bukorwa n’abanyamahanga bufungwa guhera ku wa Mbere tariki 7 Nzeri 2026, cyane cyane ubw’abakora badafite impushya z’akazi.
Ku wa Mbere, imbere y’Ambasade y’u Burundi i Nairobi haramutse imirongo miremire y’Abarundi, ahanini abasore, bari baje gushaka ibyangombwa byabafasha gusubira mu gihugu cyabo.
Bamwe muri bo bavuze ko batinye ko amagambo ya Perezida Ruto ashobora gukurikirwa n’ibikorwa byo kubirukana muri Kenya, ndetse bamwe bavuga ko bari batangiye gutotezwa n’abaturanyi.
Nubwo impungenge zari nyinshi, nta bikorwa byo guhiga cyangwa kwirukana abanyamahanga byagaragaye i Nairobi ejo hashize.
Umuvugizi w’ubuyobozi bwa Perezida Ruto yavuze ko Guverinoma ya Kenya idateze kwihanganira ihohoterwa, iterabwoba cyangwa ivangura rikorerwa abanyamahanga.
Yasabye Abanyafurika y’Iburasirazuba badafite ibyangombwa, by’umwihariko Abarundi, kwiyandikisha muri za ambasade z’ibihugu byabo.
Guverinoma yavuze ko mu gihe cyagenwe cyo kwiyandikisha, abantu bazaba bari gutunganya ibyangombwa byabo bazafatwa nk’abari muri Kenya mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umuvugizi w’ubuyobozi bwa Ruto yavuze ko iki gihe kigamije gufasha abanyamahanga bari muri Kenya badafite ibyangombwa kuva mu buryo bwo kwihisha, bakabona uburenganzira bwo kubona serivisi z’ubuzima, serivisi za banki n’uburinzi bw’amategeko nta bwoba.
Yongeyeho ko gahunda yo gutunganya ibyangombwa izakorwa ku bufatanye n’ibihugu byo mu karere. Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) igaragaza ko muri Kenya hari Abarundi bagera ku 16 000, barimo impunzi n’abasaba ubuhungiro.
Benshi bakora imirimo iciriritse n’ubucuruzi buto muri Nairobi, aho bacuruza ibicuruzwa birimo ikawa n’imyenda yakoreshejwe.
Bamwe mu Barundi baganiriye na Reuters bagaragaje ko hari n’abari bamaze imyaka myinshi batagira indangamuntu. Munezero Farnke, ufite imyaka 18, yavuze ko amaze imyaka itatu muri Kenya kandi ko atari afite indangamuntu.
Ati: “Nibura bakaduha icyumweru kugira ngo dutegure gusubira mu Burundi cyangwa badufashe kugera ku mupaka. Maze imyaka itatu hano nta ndangamuntu mfite kandi nari nateganyije gusubira iwacu umwaka utaha.”
Peter Nakumujango, ufite imyaka 62, yavuze ko umubare w’abantu bari baje kuri ambasade wari munini kandi ko batari bazi igihe bari bubonere ubufasha.
Ati: “Hari abantu benshi cyane baje hano kandi ntituzi igihe tuzabonera ubufasha. Ntabwo ngiye gusura iwacu ku bushake. Ndahatirwa gusubirayo.” Ubuyobozi bw’u Burundi kugeza ubu ntacyo bwari bwatangaza kuri iki kibazo
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Dr. Ruto bamushinja gukoresha ikibazo cy’abanyamahanga mu gihe Kenya ihanganye n’ibibazo by’ubukungu.
Bavuga ko ibi bibaye mu gihe Kenya yitegura amatora ya Perezida azaba umwaka utaha, aho Ruto azaba ashaka manda ya kabiri.
Hanifa Adan uharanira uburenganzira bwa Muntu, aherutse kwandika mu kinyamakuru Daily Nation ko iyo igihugu kibuze ibisubizo ku bukungu bugenda nabi, akenshi gitangira gushaka uwo cyagerekaho amakosa.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Dr. Ruto kandi yategetse uruganda rwo mu Buhinde, Tata Chemicals, guhagarika ibikorwa byarwo muri Kenya, avuga ko kuba rukorera muri icyo gihugu bitatanze inyungu zihagije kuri Kenya.
Tata Chemicals yavuze ko yubaha ububasha bwa Guverinoma ya Kenya kandi ko ikomeje kwitegura gukorana na yo mu buryo bwubaka.

