Nimubona Thierry wabaye umutoza wungirije wa Mukura VS yitabye Imana

Nimubona Thierry wabaye umutoza wungirije wa Mukura VS yitabye Imana

Umurundi Nimubona Thierry wabaye umutoza wungirije wa Mukura Victory Sports mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026 n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Mukura VS, Musoni Protais.

Yagize ati: “Twakiriye amakuru ababaje mu gitondo aturutse ku muryango we. Turi kureba uko twakwifatanya n’umuryango we muri ibi bihe bigoye.”

Nyakwigendera yari umwungiriza wa Nshimiyimana Canisius watoje iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane atoza amakipe arimo Buja City, Delta star, Olympic Star, Flambeau de l’Est yo mu Ruyigi na Vital’O zo mu Burundi.

Nimubona Thierry wabaye umutoza wungirije wa Mukura Victory yitabye Imana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24
  2. Umwihariko w’igitaramo ‘Indashyikirwa’ bagiye gukorera i Rubavu 1 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  3. Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira 1 Ukwakira 2026 Saa 12:27
  4. U Rwanda rwihizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa  1 Ukwakira 2026 Saa 12:25
  5. Abashoramari berekeje amaso i Huye, amacumbi n’inganda bishobora kwiyongera 1 Ukwakira 2026 Saa 11:53