Perezida Kagame yabonanye Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabonanye na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo, witabiriye Inama Nyafurika ku kuvugurura no guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, baganira ku buryo hakenewe imiyoborere myiza yafasha mu rugendo rwo guhindura imyumvire ya Afurika.
Umukuru w’Igihugu yakiriye Mbeki kuri uyu wa 26 Kanama 2026 nk’uko byatangajwe n’ibiro bye Village Urugwiro binyuze mu itangazo bashyize hanze.
Baganiriye ku ntego z’iyi nama n’uburyo hakenewe imiyoborere myiza kugira ngo imyumvire ibashe guhinduka muri Afurika.
Ubwo yari mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari imbogamizi nyinshi Umugabane wa Afurika wagiye uhura na zo haba mu iterambere, imyumvire ndetse n’ibindi byawukomye mu nkokora, hari ibyo kwishimira umaze kugeraho.
Ati: “Kuvugurura imyumvire tugomba kuba twibazaho twebwe ubwacu hano kandi mu buryo bukomeye kubera ko iyo dusubije amaso inyuma mu mateka, mu myaka myinshi ishize Afurika yanyuze muri byinshi kandi Afurika hari ibyo yagezeho mu nzego nyinshi, aho ntabwo ari ngombwa kubyibazaho.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ibibazo bikomeye Afurika yagiye ihura na byo ndetse n’ibya none, byose bifitiwe ibisubizo.
Ati: “Birasa n’aho Afurika ifite ibikenewe byose kugira ngo ibashe gutera imbere. Ifite abaturage, umutungo […] amateka dukwiye kuba twarigiyemo amasomo menshi ariko usubije amaso inyuma na none buri munsi haba hari ibiganiro ku bijyanye n’Umugabane wacu, haba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyanbwa ibindi kandi rimwe na rimwe aba ari twebwe ubwacu tuganira cyangwa rimwe na rimwe ari abandi bantu batuganiraho. Ntabwo twaguma hamwe, aho turi kuganirira ibibazo byacu. Kandi tugakomeza twibeshya ko dushobora kugera aho twifuza kugera ariko ntabwo turagerayo.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye guhindura imyitwarire yabo kugira ngo impinduka ziboneke kuri uyu Mugabane.
