RwandAir yabonye indege nshya ya Airbus A330-200

RwandAir yabonye indege nshya ya Airbus A330-200

Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko yabonye indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus A330-200, yitezweho kuyifasha mu rugendo rwayo rwo gukomeza kwaguka no kunoza serivisi zihabwa abagenzi.

RwandAir yakiriye iyi ndege kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026.

Mu butumwa yashyize hanze, RwandAir yavuze ko iyi ari indi ntambwe mu rugendo rwayo rwo gukomeza gutanga serivisi nziza no guhuza Abanyarwanda n’Isi binyuze mu ngendo zo mu kirere.

Iyi ndege ni iya mbere muri eshanu RwandAir iteganya kugura mu rugendo rwayo rwo kwagura ibikorwa byayo no kongera ibyerekezo iganamo.

Iyi ndege nshya yiyongereye ku zindi Airbus A330-200 RwandAir yari isanzwe ikoresha mu ngendo zayo.

Airbus A330-200 ifite ubushobozi bwo gutwara imizigo ingana na metero kibe 109,10 ifite uburebure bwa metero 58,37; amababa afite ubugari bwa metero 60,30 kandi ishobora guhaguruka ipima toni zigera kuri 242.

Iyi ndege ije mu gihe RwandAir ikomeje gahunda yo kwagura ibikorwa byayo mu ngendo ndende, aho isanzwe itwara abagenzi mu bice bitandukanye bya Afurika, u Burayi, Aziya, Amerika n’Uburasirazuba bwo Hagati.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere, harimo ko mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, hazongerwa ibyerekezo RwandAir ijyamo, bizajyana no kwiyongera k’umubare w’abagenzi bagenda na RwandAir ku buryo umubare wazikuba kabiri.

RwandAir yabonye indege nshya ya Airbus A330-200
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48