Perezida Kagame yagarutse ku marozi n’inzangano byishe Ruhago mu Rwanda 

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Perezida wa Repubilika, Paul Kagame yagaragaje ko kujya mu marozi n’amatiku ari bimwe mu bididiza  iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, gusa yizeza ubufasha bwo mu guharanira iterambere ryayo mu gihe.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 24 Kanama 2026 mu kiganiro yagiranya n’abanyamakuru n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu bihugu bitandukanye cyagarukga ku ngingo zitandukanye.

Umunyamakuru wa SK FM yabajije Perezida Kagame, niba yishimiye iterambere ry’umupira w’amaguru muri iki gihe nyuma yaho minisi ishize Ikipe y’Igihugu Amavubi itwaye FIFA Series na Rayon Sportse iherutse kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup. 

Perezida Kagame yasubije agaragaza ko ko yagerageje uko ashoboye kugira ngo ujye mu murongo awifuzamo ariko bikagorana ndetse avuga ko ikibazo kiri muri bo.

Ati: ”Nagerageje ibyo nshoboye, ndafasha, ndasunika, ariko ntabwo nzi icyo nafasha kindi kirenze, ni ugukomeza tukagerageza. Ariko ikibazo ni twe kirimo, Abanyarwanda n’abakinnyi. Ikibazo kiri muri twe, tucyivanyemo byatera imbere.”

“[…] Baragiye babwira abantu ko abakinnyi b’umupira bagomba kugura imisatsi bakishyira ku mutwe, cyangwa bagafata iyo ku mitwe yabo bakayizirika ukuntu bashatse. Ibyo bikaba gukina umupira. Cyangwa bikava aho bikajya mu kuraguza, bikajya mu birozi, byarangiza noneho bikajya no mu kwiba.”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko amafaranga ye bwite yashyiraga muri siporo yayahagaritse, kuko yasanze ari ukuyashyira ahatagira umumaro, gusa atanga icyizere ko hari ibikemutse nta kabuza yakongera gufasha.

Ati: “Aho ni ho mbura uko nafasha, narafashije n’aho nashakishaga amafaranga, nkafata n‘umwenda nkabaha kubera ko ingengo y’imari itabonetse ihagije. Ariko ukabona abantu barajya no mu matiku, bakajya mu bintu byo kwangana, bakajya mu ntambara, no hagati mu ikipe cyangwa hagati y’ikipe n’indi. Uwagabanya ibyo byose navugaga, hanyuma tukanahera ku bana bato bakarerwa ku buryo bazamuka.”

Yakomeje agira ati: “Umuco wa kera wasangaga umukinnyi bamuvuga gusa kuko izina ryavuzwe mu 1976, rigahora ari iryo akarinda anogoka nta wundi bazamuye inyuma ye. Ibyo nimushaka ko nanjye dukorana nkabibafashamo, muzampamagare nzabikora ariko hatarimo ibintu by’akajagari, birimo amarozi, birimo inzangano, ntabwo nabijyamo. Nahagaritse n’amafaranga, ntabwo nzajya nta amafaranga ngo nyashyire mu bintu nk’ibyo.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaje ko amarozi n’undi mwanda wose uri muri siporo by’umwirahiko umupira w’amaguru, ashimangira ko bikwiye kurandurwa burundu kuko ari yo ntandaro yo kudindira k’umupira w’amaguru mu Rwanda. 

Perezida Kagame yagaragaje ko amarozi n’amatiku byishe iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE