Kigali: Abagiye kwiga ubuvuzi bw’amenyo basabwe kuzarangwa n’ubunyamwuga 

Kigali: Abagiye kwiga ubuvuzi bw’amenyo basabwe kuzarangwa n’ubunyamwuga 

Inama Nkuru y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yasabye icyiciro cya 33 cy’abagiye kwiga ubuvuzi muri Kaminuza y’Ubuvuzi n’Ikoranabuhanga ( University of Medical Sciences and Technology/ UMST Rwanda) kuzarangwa n’indangagaciro za kinyamwuga no gukorera abaturage kandi mu mucyo.

Uyu muhango wo kwakira abo banyeshuri wabereye kuri iyo Kaminuza  ku wa 30 Kamena 2026, aho witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyeshuri, ababyeyi n’abandi.

HEC yagaragaje ko kaminuza ya UMST ifite ubushake mu gutanga uburezi bufite ireme bushingiye ku ndangagaciro, isaba abanyeshuri gukoresha neza amahirwe bafite no kwitegura kuzaba abaganga bakora kinyamwuga.

Umukozi muri HEC, Dr. Ndikubwimana Theoneste yavuze ko bazakomeza gukorana n’iyo kaminuza habungwabungwa n’ireme ry’amasomo itanga, asaba abanyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe bafite bashyira imbaraga mu masomo.

Yagize ati: “Tuzakomeza gushyigikira UMST no gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo gahunda z’amasomo bahabwa zirusheho kugira ireme.”

Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga  mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. Nkeshimana Minelas yasabye abo banyeshuri kwigana umwete no kubaka ubushuti bugamije kunoza umwuga.

Dr. Nkeshimana yabagaragarije ko ubumenyi bazahabwa bujyanye n’inshingano bafite kuri sosiyete  kandi bazasoza bafite ubushobozi bwo gukora bagatanga umusanzu ufatika ku Gihugu.

Yagize ati: “Muzifashishe ubumenyi n’ubushobozi muzunguka mukorere Abanyarwanda, murinde Igihugu cyanyu, mwite ku baturage b’u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya  UMST, Prof. Samir Shaheen yavuze ko iyi kaminuza izakomeza gushyigikira gahunda z’u Rwanda zo guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Yashimangiye ko abazaharangiriza bazagira uruhare muri gahunda yo kongera abakora mu rwego rw’ubuvuzi u Rwanda rwihaye yo gukuba kane kuri kane hagamijwe kuziba icyuho cy’abaganga bacye mu Gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yihaye intego yo gukuba kane mu myaka ine umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi hagati y’umwaka wa 2023 na 2028, aho umubare w’abatanga  izo serivisi biteganyijwe ko uzagera ku 58 582 uvuye ku 25 609.

Abagiye kwiga ubuvuzi bw’amenyo bahawe impanuro zitandukanye zibabera impamba yo kugera kuri byinshi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13% 29 Nzeri 2026 Saa 15:59
  2. Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw  29 Nzeri 2026 Saa 15:31
  3. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  4. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  5. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48