Amateka ni mwarimu udasaza, turwanye abayagoreka – MINEDUC

Amateka ni mwarimu udasaza, turwanye abayagoreka – MINEDUC
Madamu Irere Claudette yagaragarije abaturage ba Ngoma ko amateka ari umwalimu udasaza

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yibukije ko amateka ari umwarimu udasaza bityo ko akwiye kubungabungwa ndetse akarindwa abagerageza kuyagoreka mu nyungu za Politiki cyangwa izabo bwite.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Ngoma mu kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe i Rukumberi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko amateka y’aka gace kahoze karimo amakomini ya Sake na Mugesera ndetse no hakurya yaho mu Bugesera agaragaza umugambi wa Jenoside wateguwe igihe kirekire ukanashyirwa mu bikorwa.

Ati: “Ikiganiro twahawe n’ibyo twumvise byaranze aka gace ni uko Abatutsi batangiye gutotezwa kera bavanwa aho bari batuye bakazanwa inaha ku gahato. Umugambi mubi w’amacakubiri wagiye ukura kugeza ugeze mu kwica inzirakarengane turi kwibuka uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko amateka ari umwarimu udasaza, ati: “Amateka ni umwarimu udasaza. Ibi twabayemo bikwiye kutubera isomo y’ububi bw’ivangura, abakuru dufite inshingano yo kwigisha abato ubumwe n’indangagaciro zizira urwango. Abato namwe ibi ntimwabibayemo ariko mufite kwigira kuri aya mateka mukavuguruza abashaka kuyagoreka. Kwibuka ni umwanya wo kwibuka aho twavuye.”

Madamu Irere yabwiye abaturage ba Ngoma ko bibabaje kuba imyaka 32 ishize hari imibiri itaraboneka kandi wenda hari uwaba afite ayo makuru, agaya abayafite batarayatanga.

Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anavuga ko Leta izakomeza kubaba hafi.

Ati: “Ndihanganisha abarokotse mbakomeza, mbabwira nti mukomere. Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi ibaherekeza mu rugendo rwo kwiyubaka. Dufite ubuyobozi bwiza buharanira ko ibi bitazongera kandi imbaraga zabihagaritse ziracyahari ndetse zariyongereye. Muhumure…”

Mu buhamya bw’abarokokeye i Rukumberi, bagaragaje ko aha habaye ubwicanyi ndengakamere mu gihe gito, bikanaterwa n’uko hari hatuye Abatutsi benshi ndetse hakikijwe n’amazi ku buryo guhunga byagoranaga.

Nyamwari Aloyziya yagize ati: “Abatutsi bakusanyirizwaga hamwe bakicishwa intwaro gakondo ubundi bakaraswa. Twari dukikijwe n’ibiyaga yaba Mugesera, Sake ndetse n’Akagera kari ku ruhande rw’u Bugesera. Wageragezaga guhunga ugasanga n’ubundi uzenguruka ahantu hamwe ari byo byanafashije abicanyi kurimbura abantu benshi.”

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 i Rukumberi hanashyinguwe imibiri 11 yabonetse mu bice bihakikikije.

Abarokokeye i Rukumberi bifuza ko amateka yaho bigaragara ko ari ay’igihe, yagira uko abungabungwa yaba mu nyandiko cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo atazasibangana.

Urwibutso rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibuhumbi 45. Ni hamwe mu habereye ubwicanyi ndengakamere mu Gihugu.

Irere yunamiye abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Rukumberi
Abato n’abakuru basabwe kurinda amateka ntihagire uyagoreka bareba
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw  29 Nzeri 2026 Saa 15:31
  2. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  3. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  4. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48
  5. Nyagatare: Umuhanda wa Kaburimbo bubakiwe watumye bahingira isoko 29 Nzeri 2026 Saa 12:39