03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bahaye abanyeshuri ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku

17 Kamena 2022 - 06:56
Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bahaye abanyeshuri ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda RWFPU3 bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Kane taliki ya 16 Kamena, batanze ibikoresho by’ishuri n’ ibikoresho by’isuku ku banyeshuri biga muri Green Sudd Nursery and Primary School riherereye mu murwa mukuru wa Juba.

Iki gikorwa cyabaye ubwo hazihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kurandura ibikorwa bibi byose bibangamira umwana: Imirongo ngenderwaho n’uko igenda ishyirwa mu bikorwa guhera mu mwaka wa  2013.”

Amafaranga yo gukora iki gikorwa yatanzwe n’abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda rya RWAFPU 3 rikorera mu mujyi wa Juba.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umunyafurika wizihizwa buri mwaka tariki ya 16 Kamena, harebwa uko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa, hanarebwa ibibazo abana bakomeje guhura nabyo.

Ibikoresho bahawe bigizwe n’amakaye yo kwandikamo, impapuro, amakaramu yo kwandikisha n’ibikoresho by’isuku.

Uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi w’abapolisi ba Loni bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo; Madamu Christine Fossen, ari kumwe n’abandi bayobozi b’abapolisi baturuka mu bindi bihugu biri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Umuyobozi w’abapolisi b’u Rwanda, RWAFPU 3,  Senior Superintendent of Police (SSP) Grace Uwimana, yavuze ko Kurengera umwana no kumufasha ari ingenzi mu kubaka amahoro ndetse n’iterambere.

Yagize ati: “Abana nibo bayobozi b’ejo hazaza, bafite uburenganzira Kandi bukwiye kubahwa. Kuko ari abanyantege nkeya bakwiye gufashwa no gushyigikirwa kugira ngo bazagere ku nzozi zabo. Nk’abapolisi ba RWAFPU3, biri mu nshingano zacu zo Kurengera no gufasha abana bafite ibibazo tukabafasha mu myigire yabo.”

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umunyafurika ni umunsi utuma abantu bongera kureba niba Imirongo ngenderwaho yashyizeho yarubahirijwe uko bikwiye, hakanarebwa kandi ibibazo bibangamira uburenganzira bw’umwana bikigaragara muri Afurika.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.