Nyuma y’umwaka atagaragara Amalon yateguje Alubumu Nshya

Nyuma y’umwaka atagaragara Amalon yateguje Alubumu Nshya

Umuhanzi Amalon yateguje Alubumu nshya azashyira ahagaragara mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2026.

Uyu muhanzi avuga ko amaze iminsi ahugiye mu gutunganyiriza abakunzi be uwo muzingo we wa gatanu ndetse indirimbo 12 ziyigize zose zamaze gukorwa.

Ni ibyo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro na RBA mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2025, muri gahunda y’umutumirwa winjiza abantu mu mpera z’Icyumweru.

Yagize ati: “Nari maze umwaka urenga mpugiye mu gukora Alubumu kandi indirimbo yitwa N’Imana ni yo ya mbere igye hanze mu ziri kuri Alubumu, ubu tuvugana indirimbo 12 zirahari zikoze, kugeza ubu indirimbo ya mbere yamaze kugera hanze.

Tukaba dufite gahunda yo gushyira hanze indirimbo ya kabiri mu Ugushyingo, iya gatatu tukazayishyira hanze mu Ukuboza. Hanyuma mu kwa Mbere tugasohora izisigaye zose, muri make ndabasabye bakunzi banjye nta gahunda yo kuryama.”

Amalon uhamya ko akunda kwandika ku ndirimbo zijyanye n’urukundo ndetse n’ubuzima busanzwe yanasezeranyije abakunzi be ko batazongera kumubura nk’uko bamushinjaga kubura cyane.

Ati: “Ntabwo nari narabuze cyane ni uko nari narahisemo kujya kure y’itangazamakuru cyane ariko nanyuzagamo nkashyira hanze indirimbo kugira ngo ngaragaze ko mpari, mu by’ukuri nari ndajwe ishinga na Alubumu ariko nabonye batabikunda sinzabyongera.”

Amalon avuga ko yatunguwe n’uburyo abakunzi b’umuziki bakiriye indirimbo aherutse gushyira hanze yise N’Imana, bitewe n’uburyo abona yarebwe cyane mu minsi 14 imaze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki kandi yari amaze hafi umwaka adatanga imiziki.

Uwo muhanzi ahamya ko ari kimwe mu bimenyetso by’urukundo rutajegajega Abanyarwanda bamufitiye ari nabyo avuga ko bituma abakurira ingofero kuko abagomba icyubahiro gihoraho.

Ubusanzwe Amalon yitwa Amani Bizimana, akaba yaratangiye umuziki mu 2018. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo Yambi, Impanga, Byakubaho, Kontrola n’izindi  kugeza ubu akaba arimo gutegura Alubumu ya gatanu nubwo yirinze kuvuga izina ryayo.

Amalon yasezeranyije abakunzi be kutaryama kuko arimo kubategurira indirimbo nyinshi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35