Shizzo yafashe irembo kwa Tessy (Amafoto)

Shizzo yafashe irembo kwa Tessy (Amafoto)

Umuryango w’Umuraperi Shizzo wagiye gufata irembo mu muryango wo kwa Tessy bitegura kurushinga.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2025 witabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo  Clapton Kibonge, Zeotrap, Mico The Best, Diplomate na Hussein Habimana wakiniye amakipe arimo Rayon Sports na Police FC.

Muri Kamena 2025, ni bwo Shizzo yambitse impeta Tessy muigikorwa cyabereye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, ariko impande zombi ntizikunde kubishyira ku mugaragaro.

Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuzwe mu nkuru z’urukundo ubwo yakundanaga na Alliah Cool baje gutandukana mu 2020.

Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy, yakoze ku Isango Star, ubu asigaye akora mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.

Abakobwa bari bambariye Tessy
Umuryango wa Shizzo wari wamuherekeje muri iki gikorwa
Abarimo Clapton Kibonge, Mico the Best na Diplomate baherekeje Shizzo gufata irembo kwa Tessy
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35