Chryso Ndasingwa na Sharoni Gatete bakoze ubukwe

Chryso Ndasingwa na Sharoni Gatete bakoze ubukwe

Umuramyi Chryso Ndasingwa na Sharoni Gatete bakoze ubukwe bashyigikirwa n’inshuti n’abavandimwe.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, bibimburirwa n’imisango yo gusaba no gukwa byabereye i Nyarutarama.

Ni ubukwe bubaye nyuma y’uko bwari buteganyijwe tariki 22 Ukwakira 2025, bukaza kwigizwa imbere kubera igitaramo Chryso Ndasingwa na Sharoni Gatete bagombaga gukorera mu Bubiligi tariki 8 Ugushyingo 2025 kikaza kwimurwa kigashyirwa  ku wa 23 Ugushyingo 2025.

Sharoni Gatete na Chryso Ndasingwa baherukaga gusezerana imbere y’amategeko tariki 4 Nzeri 2025 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya.

Umuhanzi Charles Mwafurika ni we waririmbye Sharoni Gatete ubwo yasohokaga mu nzu ajya kuramutsa ababyeyi nyuma y’imisango mu gihe abahanzi batandukanye ba gakondo n’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bataramiye abitabiriye ibyo birori.

Aba bombi baherekejwe n’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bajya guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana mu itorero rya Newlife Bible Church riherereye Kicukiro aho Chryso Ndasingwa asanzwe asengera.

Ni ubukwe bwabereye i Nyarutarama ahazwi nka Crown Conference hall ari naho abatumiwe bari baza kwiyakirira.

Ku wa 25 Kamena 2025 ni bwo Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharo, bemeranya kurushinga nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakundana.

Akanyamuneza kari kose kuri Chryso Ndasingwa yashyingiranywe n’umukunzi we Sharoni Gatete
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35