Judith watandukanye na Safi Madiba aritegura kubyara uwa kabiri

Judith watandukanye na Safi Madiba aritegura kubyara uwa kabiri

Niyonizera Judith wamenyekanye mu myidagaduro yo mu Rwanda kubera umubano yahozemo n’umuhanzi Safi yagaragaje ko yitegura kubyara umwana wa kabiri.

Mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa ‘Instagram’ Judith yigaragaje yambaye agakabutura gato k’umukara n’agasutiye k’umukara yafunguye ibipesu by’ishati agaragaza ko atwite inda y’imvutsi, ari kumwe n’umugabo we King Dust ndetse n’imfura yabo batembera mu modoka.

Ayo mashusho Judith yayaherekeresheje amagambo agira ati:” Iyi ni inkuru yanjye.”

Nyuma yubwo butumwa yongeye kugaragaza ifoto yerekana ko atwite ayiherekeresha amagambo agira ati: Shimwa Mana.”

Nubwo Judith yagaragaje ko yishimiye kubyara umwana wa kabiri, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamushimiye bamwifuriza amahirwe masa  ariko abandi bamunenga ko yambitse ubusa inda itwite.

Uwitwa Uwimana2669 yagize ati: ”Aha mba nshitse intege cyane, umubyeyi kwanika inda gutya … kweli?”

Judith yamenyekanye nyuma y’umunyenga w’urukundo yahozemo na Safi Madiba wiyomoye ku itsinda rya ‘Urban Boys’, aho baje no gukora ubukwe mu 2017 ariko umubano wabo uzamo kidobya batangira guterana amagambo ndetse baza guhana gatanya 2023.

Niyonizera Judith yaje kongera kuvugwa mu rukundo na King Dust mu 2021 ndetse baza kubyarana imfura mu 2023 no muri Gicurasi uyu mwaka bakora ubukwe.

Niyonizera Judith watandukanye na Safi Madiba nyuma yo gukora ubukwe agiye kubyara bwa kabiri
Niyonizera Judith na King Dust babyaranye imfura mu 2023
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35