Kenya: Victoria Kimani ahangayikishijwe n’abafana batamwereka urukundo

Kenya: Victoria Kimani ahangayikishijwe n’abafana batamwereka urukundo

Umuhanzikazi ukunzwe muri Kenya no hanze yayo yagaragaje ko atishimira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bareba ibyo abasangiza ntibatange ibitekerezo ibizwi nka “comments” kandi ntako aba atagize ngo abahe ibyiza.

Kimani ukora injyana ya Afropop ayihuza na R&B, yabigaragarije  mu butumwa yashyize kuri Instagram ye ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa.

Yanditse ati: “Mfite ikibazo nshaka kubazo nifuza kubaza abarenga ibihumbi 25 by’abareba ubutumwa bw’igihe gito nshyira kuri Instagram yanjye. Kuki mumfata nk’inshoreke yanyu?

Gusiga igitekerezo ku byo nabasangije mukanyereka urukundo bitwaye iki? Ntibiba byoroshye kubatunganyiriza ibyiza mu myaka yose ishize mbikora. Byose nkabikora kugira ngo mbahe ibyishimo bihoraho.”

Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko atangazwa no kugoka ategura anakora ibihangano agenera abakunzi be kugira ngo bahorane umunezero yewe bamwe akanabereka ko yabonye ko bamukurikira ariko bo bakamuhemba kutagira icyo bavuga. 

Kimani yabamenyesheje ko kureba ntibagire icyo bavuga biteye impungenge ariko bikwiye guhinduka.

Ati: “Mureke dukore mu buryo bwiza, kureba ntugaragaze igitekerezo cyawe biteye impungenge n’ubwoba.”

Ubusanzwe gutanga ibitekerezo, gukunda no gusangiza igihangano cy’umuhanzi bivuze byinshi mu kuzamura impano ye harimo kuba byasakara kurushaho, kuba yamenya uko abakunzi b’ibihangano bye bakira ibyo abagenera, aho akwiye gushyira imbaraga n’ibyo bamukundaho ibyo byose bikabatera imbagara.

Victoria Kimani azwi mu ndirimbo zirimo China Love, Prokoto yafatanyije n’abarimo Diamond Platnumz, Swalalala n’izindi.

Victoria Kimani aheruka mu Rwanda ubwo yari mu bitabiriye imikino ya Baskeball Africa League [BAL] yabereye i Kigali mu 2024.

Victoria Kimani yasabye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kugerageza bagatanga ibitekerezo ku byo abasangiza
Kimani avuga ko gutegurira abamukurikira ibyo abasangiza bitamwotohera
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli 14 Ukwakira 2026 Saa 18:03
  2. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963 14 Ukwakira 2026 Saa 16:34
  4. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  5. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04