FERWAFA yahagaritse abasifuzi 2 bayoboye umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga 

FERWAFA yahagaritse abasifuzi 2 bayoboye umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga 

Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse umusifuzi wo hagati Kwizera Olivier ibyumweru bitanu, rinahagarika umusifuzi wo ku ruhande Mbonigena Seraphin ibyumweru bine, bitewe n’amakosa bakoze mu mukino baheruka kuyobora.

Kwizera Olivier na Mbonigena Seraphin basifuye umukino w’Umunsi wa Gatanu wa Rwanda Premier League Bugesera FC yatsinzwemo na AS Muhanga igitego 1-0, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025. 

Kwizera Olivier wari mu kibuga hagati, yahagaritswe ibyumweru bitanu kubera kwanga gusifura ku munota wa 20 w’umukino ubwo Umunyezamu wa AS Muhanga yarenze urubuga rw’amahina, agarura umupira n’amaboko yombi.

Komisiyo y’iminsifurire yavuze ko uyu musifuzi yakoze ikosa ryo kwangira indi kipe amahirwe yo gutsinda igitego (Denying an Obivous Goal Scoring opportunity DOGSO) rihanishawa kugira (Direct Free kick) n’ikarita itukura. 

Irindi kosa ni iry’uku munota wa 45+1 ubwo umupira wamukozeho ntiyahagarika umukino areka urakomeza havamo igitego cya AS Muhanga.

Uyu mugabo ni inshuro ya mbere yari asifuye umukino mu cyiciro cya Mbere.

Mbonigena Seraphin wari umusifuzi wo ku ruhande  we yahagaritswe ibyumweru bine kubera kudafasha umusifuzi wo hagati kumenya ko Umunyezamu wa AS Muhanga yakoreye umupira hanze y’urubuga rw’amahina kandi biri mu nshingano ze. 

Aba basifuzi bahagaritswe biyongereye ku bandi baherutse guhanwa barimo Ishimwe Claude na Mugabo Eric basanzwe ari mpuzamahanga.

FERWAFA yatangaje ko izakomeza gushimangira ubunyangamugayo, kongera ubushobozi bw’abasifuzi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire kubrwego mpuzamahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48