Vestine na Dorcas berekeje muri Canada (Amafoto)

Vestine na Dorcas berekeje muri Canada (Amafoto)

Itsinda ry’abavandimwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, berekeje muri Canada aho bagiye gukorera ibitaramo byitiriwe indirimbo yabo “Yebo”, iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira n’ubwo iri tsinda ryahagurutse i Kigali baherekejwe n’umujyanama wabo Murindahabi Irene.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda babanje gutaramira abitabiriye igitaramo cyiswe “Jesus Alive Crusade.” Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ibi bitaramo bizahera mu Mujyi wa Vancouver ku wa Gatandatu, tariki 18 bakomereze mu mujyi wa Regina, Saskatchewan, tariki 1 Ugushyingo nyuma yaho bazerekeza mu mujyi wa Winnipeg muri Manitoba, ku wa  8 Ugushyingo, mu gihe basoreza mu mujyi wa Edmonton ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe b’abahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyarwanda. Batangiye urugendo rwabo mu 2018, bavuye mu kuririmba mu rusengero batangira gushyira hanze indirimbo zabo bwite.

Bamamaye mu ndirimbo nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo”, Ibuye”, zigaragaramo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no gushimangira ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bwa muntu.

Kuri ubu bari kwagura umuziki wabo binyuze mu ndirimbo zanditse no mu Kiswahili zirimo Yebo yitiriwe ibi bitaramo na Emmanuel, mu rwego rwo kwagura ubutumwa bwabo mu ruhando mpuzamahanga.

Vestine na Dorcas bagiye gutaramira abakunzi b’umukizi wabo batuye muri Canada
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35