Annette Murava na Bishop Gafaranga  mu munyenga w’urukundo nyuma y’uburoko

Annette Murava na Bishop Gafaranga  mu munyenga w’urukundo nyuma y’uburoko

Umuramyi Annette Murava yagaragaje imbamutima ze ku mbuga nkoranyambaga ubwo yongeraga gusohokana n’umugabo we Bishop Gafaranga umaze iminsi mike avuye muri gereza. 

Mu magambo yuje urukundo, Annette Murava yahaye umugabo we ikaze mu butumwa yagaragaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025.

Ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati: “Iyi nkuru irimo Imana! Ikaze nanone rukundo rwanjye Bishop Gafaranga.”

Ni nyuma y’uko  ku wa 10 Ukwakira 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko Bishop Gafaranga afungurwa icyakora agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we, gukubita no gukomeretsa.

Ubutumwa Annette Murava yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyamba ze  bwari bugaragiye ifoto ari kumwe n’umugabo we mu bwato batembereye ku mazi.

Ni ubutumwa bwakunzwe n’abatari bake mu bakurikira uyu muramyi, benshi banagaragaza ko bifatanyije na we mu byishimo byabo.

Uwitwa Nyiransabimana Eliade yanditse ati: “Imana ihabwe icyubahiro.”

Niyonsaba Hysenthe ati:”Imana ishimwe cyane kandi ibakomereze urukundo, nejejwe no kongera kubabona muri kumwe.”

Bishop Gafaranga na Annette Murava bashyingiranywe tarik 11 Gashyantare 2023, mu birori byabereye i Nyamata kugeza ubu bakaba bafitanye umwana umwe.

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025, bisobanuye ko yafunguwe amaze amezi atanu n’iminsi itatu mu igororero.

Nyuma y’iminsi 14 Bishop Gafaranga afunguwe, Annette Murava yagaragaje ko batembereye anamubabikaze
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35