Yafatiwe i Musanze nyuma yo kwiba sebuja amadolari avunje miliyoni 23 Frw i Kigali 

Yafatiwe i Musanze nyuma yo kwiba sebuja amadolari avunje miliyoni 23 Frw i Kigali 

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yaguwe gitumo ageze mu Karere ka Musanze nyuma yo gukekwaho kwiba umukoresha we amadolari y’Amerika 17 200, asaga miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda, mu Mujyi wa  Kigali. 

Ku wa Kane tariki ya 19 Nzeri ni bwo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yamufatiye mu cyuho agifite amwe muri ayo madolari yiyongeraho amafaranga y’u Rwanda (Frw) 2,200 ake kwaho kwiba sebuja mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko yafashwe amaze kohereza amwe muri ayo mafaranga kuri konti ye biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize: “Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri, ni bwo umukoresha w’uyu musore utuye mu Karere ka Gasabo yatanze ikirego avuga ko yibwe n’umukozi we amadolari y’Amerika 17,200 n’amafaranga y’u Rwanda 2,200 ahita atoroka ntiyagaruka mu rugo, hatangira ibikorwa byo gushakisha aho aherereye.”

Yunzemo ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, yaje gufatirwa ku biro by’ivunjisha mu Karere ka Musanze, amaze kohereza kuri konti ye ya banki, miliyoni 12 n’ibihumbi 680 asigaranye miliyoni 1 Frw yari agifite mu gakapu.”

Hamwe n’amafaranga yose yafatanywe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Remera, kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy’ubujura akurikiranyweho.

SP Mwiseneza yashimiye uwibwe wahise abimenyekanisha n’abatanze amakuru yatumye uyu musore ukekwa afatwa ataratoroka. 

Yasabye buri wese ukora ubushabitsi bufite aho buhuriye n’amafaranga menshi, kuyabika no kuyahererekanya mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa kwifashisha ibigo by’imari, mu rwego rwo kuyarinda kwibwa no kuba yatakara akaburirwa irengero.

Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15