Uwayezu Regis yatandukanye na Simba SC nyuma y’amezi atanu

Uwayezu Regis yatandukanye na Simba SC nyuma y’amezi atanu

Uwayezu François Regis wari Umuyobozi Mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye nayo nyuma y’amezi atanu ahawe izo nshingano.

Ibi bikubiye mu itangazo Simba SC yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024.

Ati: “Twishimiye kubamenyesha ko Simba SC na UwayezuFrancois Regis wari Umuyobozi Mukuru (CEO) twasheshe amasezerano ku mpamvu “ Zirenze ubushobozi bwacu” ,turamushimira cyane ku byo yakoze muri iyi kipe”.

Simba SC yahise imusimbuza Zubeda Sakura Hasaan nk’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko Uwayezu François Régis atashoboye kubona ibyangombwa bimwemerera gukorera mu gihugu cya Tanzania (Work Permit), nubwo ikipe ya Simba SC ntako itagize ngo ibyangombwa biboneke.

Tariki 26 Nyakanga 2024, ni bwo Regis Uwayezu yatangajwe nk’Umuyobozi wa Simba SC atangira imirimo tariki ya 1 Kanama 2024, asimbuye Imani Kajua weguye ku mirimo ye.

Uwayezu Regis asize Simba SC iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Tanzania n’amanota 28 ikurikiwe na mukeba wayo Young Africans n’amanota 24.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42