Umukirigitananga Ngarukiye yashimiye Gael Faye wamuhaye urubyiniro

Umukirigitananga Ngarukiye yashimiye Gael Faye wamuhaye urubyiniro

Umukirigitananga Ngarukiye Daniel yashimiye umuhanzi akaba n’umwanditsi Gael Faye kumuha urubyiniro akamucurangira inanga, ubwo yari ku rubyiniro avuga igisigo mu muhango wo gutaha urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye Les Archives i Paris mu Bufaransa.

Ni ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye mu Bufaransa tariki 2 Kamena 2026, ubwo Gael Faye yabyitabiriye ndetse bikanaberamo igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro urwo rwibutso.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga umukirigitananga Daniel Ngarukiye, kuri uyu wa  Mbere tariki 08 Kamena 2026 yagaragaje amarangamutima yatewe no gucuranga Inanga imbere y’abafana ba Gael Faye amushimira kuba yaratumye inanga yumvikana ku rwego mpuzamahanga.

Yanditse ati: “Byari ibihe bitazibagirana, gucuranga inanga imbere y’ibihumbi by’abafana ba Gael Faye ubwo yari ageze i Avignon mu rugendo rwe rw’ibitaramo. Benshi muri bo ni bwo bwa mbere bari bumvise kandi babonye igicurangisho gakondo cy’Abanyarwanda, abari bitabiriye igitaramo bagize ibyishimo bidasanzwe! Warakoze cyane Gael Faye kuba waratumye ibi bishoboka.”

Nyuma yo kwitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byabereye i Paris, Gael Faye yitabiriye iserukiramuco rya ID-ILE Festival ry’umuziki riba buri mwaka ku kirwa cya Île de la Barthelasse mu mujyi wa Avignon, aho nanone Ngarukiye Daniel yakomeje kumucurangira.

Ni iserukiramuco ritegurwa n’ikigo cyitwa Agence Effervescence, ryatangiye tariki 5 Kamena rirangira ku wa 7 Kamena 2026, aho rimaze imyaka itatu riba kuko ryatangiye mu mwaka wa 2023. Ngarukiye Daniel avuga ko kuri we iyo inanga gakondo icuranzwe mu bitaramo mpuzamahanga yumva anezerewe kuko aba akoze inshingano ye yo kuzamura ibendera ry’u Rwanda n’abataruzi bakagenda barumenye.

Daniel Ngarukiye yashimiye Gaël Faye watumye inanga gakondo icurangwa ku rubyiniro rwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25