NBA: Stacey King wa Chicago Bulls yitabye Imana
Stacey King, wari uzwi cyane nk’umukinnyi w’icyamamare wa Basketball ndetse n’umusesenguzi w’imikino wa Chicago Bulls yitabye Imana afite imyaka 59 ariko icyamwishe ntikiramenyekana.
Stacey ni umwe mu bagize amateka akomeye muri NBA. Yavutse ku itariki ya 29 Mutarama 1967 i Lawton, Oklahoma, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anahinduka umwe mu bakinnyi bafashije Chicago Bulls gutwara ibikombe bitatu bya NBA byikurikiranya. Yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa 7 Kamena 2026, asiga urwibutso rukomeye mu mukino wa Basketball.
Yakuriye mu buzima busanzwe ariko akiri muto yagaragazaga impano idasanzwe yo gukina Basketball. Yize muri Lawton High School, aho yatangiye kumenyekana nk’umukinnyi ukomeye, ufite ubuhanga mu gutsinda amanota no kumenya gutera umupira mu gakangara cyane.
Nyuma yaho, yerekeje muri University of Oklahoma, aho yaje kuba umwe mu bakinnyi bakomeye mu gihugu. Mu mwaka wa 1988, yafashije Ikipe ye kugera ku mikino ya nyuma ya NCAA, Imikino itegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri makuru na Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma amenyekana cyane ku rwego rw’Igihugu.
Mu mwaka wa 1989, yatowe na Chicago Bulls ku mwanya wa 6 muri NBA, ari na yo yabaye intangiriro y’igihe gikomeye mu buzima bwe bwa siporo. Aha ni ho yakinannye na Michael Jordan, Scottie Pippen n’abandi, bafasha Bulls gutwara ibikombe bya NBA 1991, 1992 na 1993.
Nyuma yo kuva mu kibuga, Stacey King ntiyaretse Basketball. Yaje kuba umusesenguzi w’imikino wa Chicago Bulls, aho yamaze imyaka irenga 20. Yari azwiho urwenya, amagambo asetsa abafana, ndetse n’ijwi ryuzuye ishyaka ryatumaga imikino ya Bulls irushaho kuryoha. Amagambo ye nka ‘Gimme the hot sauce!’ yaramamaye cyane mu bafana.
Stacey yigaruriye igikundiro cy’abafana bitewe n’ubudasa bwe mu kibuga, uruhare rwe mu mateka ya Bulls ya Michael Jordan, uko yasesenguraga kandi akabivanga nu rwenya, n’ubumuntu ndetse n’urukundo yakundaga abafana.
Urupfu rwa Stacey King rwatunguye ‘Isi’ ya Basketball, cyane cyane abafana ba Chicago Bulls n’abakunzi ba NBA muri rusange, abakunzi benshi bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko nubwo atakiriho, izina rye rizahora ryibukwa nk’umuntu wubatse amateka, nk’umukinnyi mwiza ariko kandi nk’umusesenguzi wakundishije benshi umukino wa Basketball by’umwihariko ikipe ya Bulls.
Amakuru arebana n’ubuzima bwe ndetse n’ubw’umuryango we ntakunze kumenyekana cyane ariko bivugwa ko yaba asize abana bane b’abahungu.

