Rutsiro : Imiryango 1 138 yazimye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 8, 2026
  • Hashize amasaha 13
Image

Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Rutsiro, utangaza ko hamaze kumenyekana imiryango 1 138 yazimye burundu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko hakaba hakomeje ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane n’indi yazimye muri aka Karere. 

Uhagarariye Umuryango IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe yabwiye Imvaho Nshya ko Umurenge wa Mukura ari wo watoranyijwe uzajya wibukirwamo iyi miryango kuko ari wo ubarurwamo imiryango 368 yazimye burundu mu yamaze kumenyekana. Yagize ati: “Undi mwihariko w’uyu Murenge wa Mukura, ni uko hari udusozi dutatu twegeranye imiryango y’Abatutsi yari idutuye yazimye burundu, byatumye hatekerezwa nk’ahantu h’umwihariko.”

Avuga ko undi mwihariko w’uyu Murenge ari uko mu mwaka wa 1963 ari hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi mu igeragezwa rya Jenoside. Anavuga ko ari agace kari gatuwe b’Abatutsi benshi cyane, bashukwa nanone n’uko mu yindi myaka uko Jenoside yageragezwaga Abatutsi bahungiraga ku nyubako z’ubuyobozi, iz’Abihayimana no muri sitade, bikamara igihe gito, byahosha abatishwe bagasubira mu matongo yabo, bagahanga ubuzima bundi bushya.

Ati: “N’ubundi bari bazi ko ari ko bizagenda, bitazamara igihe kinini, bahungira kuri Sitade ya Gatwaro ku Kibuye, ku nsengero no ku nyubako z’ubuyobozi bizeye kuhakirira, bahicirwa gutsembwa, imiryango yose bibuka uyu munsi abicanyi barayizimya burundu.”

Igikorwa cyo kwibuka iyo miryango yazimye kiba ku ya 7 Kamena, uyu mwaka kikaba cyarabanjirijwe no gusura Urwibutso  rw’Akarere ka Rutsiro ruruhukiyemo imibiri 10 472 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo n’abari bagize imiryango yazimye. 

Mu kiganiro cyatanzwe n’inararibonye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Turere twa Rutsiro na Karongi, Abimana Mathias yavuze ko ubugome bwakorerwaga Abatutsi kuva mu myaka ya 1959 yabubonaga kuko yari aciye akenge, kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa. 

Yakomeje agira ati: “Mbere y’umwaduko w’abazungu n’amacakubiri yabo, nubwo hashoboraga kuba urugamba, nta watinyukaga kwica umugore n’umwana. Ariko aho abazungu baziye ibyaziraga bakabizirura, abicanyi bishe abaturanyi babo, bazirura ibyaziraga bica impinja batababariye n’abasaza n’abakecuru, imiryango myinshi barayizimya burundu.”

Yashimiye ingabo zari iza RPA Inkotanyi zunamuye icumu zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame  wongeye guha isura nziza Igihugu cyari cyarahindanyijwe n’abo bicanyi, kikaba kigeze aho gitangarirwa mu ruhando mpuzamahanga.

Yibukije by’umwihariko urubyiruko ko kuba aha mu Murenge wa Mukura hari amashanyarazi, abaturage bahabwa inka bakorora, urwaye ntagwe mu rugo, abana bose bakagana ishuri bakanarirayo bitizanye ahubwo byaharaniwe, bikamenerwa amaraso, bityo bakwiye gusigasira uwo murage w’abitangiye kubohora u Rwanda barurinda uwashaka kurusubiza inyuma. 

Murebwayire Valérie wari ufite imyaka 24 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze uburyo yageze aho ashaka umwica atamukubise umupanga kuko yabonaga abicanyi babihinduye umukino, uwo abibwiye ntiyabikora, akomeza kugenda arara habi n’inzara n’inyota, benshi bo mu miryango ye baratsembwa, avugirizwa induru kugeza ubwo yahuye n’inkotanyi zikamurokora.

Ati: “Nahuye n’Inkotanyi nizera ubuzima kuko ubwazo ni ubuzima. Inaha Interahamwe zumvise ko Inkotanyi zafashe Igihugu zica zishishikaye n’abari barokotse ngo batazavuga ibyabaye. Ndagaya cyane abicanyi bishe imiryango bakayizimya burundu. Narabagaye n’ubu ndabanenga.’”

Ndizihiwe Blaise, Umuyobozi wungirije wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, yasabye abitabiriye iki gikorwa kuzirikana ko hari amazina atacyibukwa, atakigira n’uwayahagararira, bakusa ikivi cy’abo batagize amahirwe yo kwibonera u Rwanda ruzira amacakubiri.  

Yakomeje agaragaza imiryango yazimye mu Gihugu hose, ati: “Mu gihugu hose dufite imiryango yazimye burundu 15 593 imaze kumenyekana, igizwe n’ abantu 68 871 kandi ubushakashatsi burakomeje. Mu ntara y’Iburengerazuba ubwayo harabarurwa imiryango 4 585, Akarere ka Rutsiro kakagira imiryango 1138, uyu Murenge wa Mukura wonyine ukagiramo imiryango 368 yose itakigira n’uwo kubara inkuru.”

Yavuze ko kwibuka iyi miryango ari inshingano iremereye Abanyarwanda bose bafite, ati: “Dufite inshingano zo gukomeza kubibuka no kuba ijwi ryabo.”

Yasabye urubyiruko kwigira ku Nkotanyi zahagaritse Jenoside Iguhugu kikongera kubakwa, anasaba abaturage bose kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative, yavuze ko mu gihe hari imibiri y’imiryango yazimye itaraboneka bazakomeza gusaba abafite amakuru bose kuyatanga, cyane ko mu babishe babishe bamwe bagenda bafungurwa barangije ibihano.

Muri uku kwibuka, batatu mu barokotse Jenoside batishoboye baremewe inka zirimo iyatanzwe n’Umurenge wa Mukura, iyatanzwe n’abafatanyabikorwa bawo n’iyatanzwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative, yavuze ko bazakomeza gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’imiryango yazimye
Abaturage b’Akarere ka Rutsiro bitabiriye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye
Umuhanzi Munyenshoza Dieudonnée ni we wahumurije abitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 imiryango yazimye mu Karere ka Rutsiro
Abaturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bagabiwe inka
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 8, 2026
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE