Indirimbo ‘Mi Casa’ yarebwe na miliyoni 6, Christopher yashimiye abamufashije 

Indirimbo ‘Mi Casa’ yarebwe na miliyoni 6, Christopher yashimiye abamufashije 
Muneza Christopher yashimiye abamufashije gukora Mi Casa mu gihe yari akigowe n'ubuzima bwe bwite.

Umuhanzi w’umunyarwanda Muneza Christopher yatunguwe n’uburyo indirimbo ye ‘Mi Casa’ yarebwe n’abagera kuri miliyoni esheshatu kandi yarayikoze avuye mu bihe bitari bimworoheye byo gupfusha nyina, ashimira abamufashije kuyikora. 

Kuba imaze kurebwa kuri icyo kigero ni ikimenyetso cy’ubwiza bwayo n’urukundo abantu bayikunze ibyo yashingiyeho ashimira abamufashije kuyikora avuga ko yayikoze mu bihe bitari bimworoheye. Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Muneza yagaragaje ibyishimo atewe n’iyo ndirimbo ndetse n’uko uburyo yarebwemo byamutunguye kuko yayikoze amaze igihe gito ashyinguye nyina.

Yanditse ati: “Kubona iyi ndirimbo igeze ku mibare y’abayirebye ingana na miliyoni esheshatu, binsubiza inyuma nkibuka uko yakozwe. Byari nyuma gato y’urupfu rwa Mama muri Covid-19, hari hashize igihe ntashyira hanze imiziki, n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe byandikaga ko nazimye[…]

Ariko Mbabazi Isaac ntiyigeze ahagarika kunyizera  yahoraga anyibutsa ibijyanye n’impano yanjye akambwira ko niba narabikoze mbere no muri icyo gihe nakongera nkabikora. Bagenzi Bernard na we yahoraga ambwira nk’ibyo agahora anshishikariza kujya muri Sitidiyo ariko icyo gihe numvaga ntiteguye.”

Akomeza avuga ko igihe cyageze akabwira Bernard ko noneho yumva yiteguye kandi yumva yakora indirimbo, bagahura na Noopje wabumvise akababwira ko batagomba kwishyura kugeza igihe bazaba bamaze kugarura Christopher Muneza mu ruhando rw’umuziki, bakabyihutisha akabonana na Element Eleeh wamufashije gutunganya iyo ndirimbo.

Ati: “Iyi ndirimbo ni umusaruro w’ibyo byose, ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshimire buri wese navuze muri iyo nkuru by’umwihariko abafana banjye ku rukundo rwanyu rudahungabanywa n’ibihe no kunshyigikira n’imwe mpamvu ituma nkomeza urugendo rw’umuziki kandi nkahorana udushya, Imana ibahe umugisha.”

Christopher yashyize indirimbo Mi Casa ku murongo we wa YouTube tariki 18 Kanama 2021, ikaba imaze imyaka ine hanze mu gihe nyina yitabye Imana tariki 21 Mutarama 2021, bivuze ngo yongeye gukora indirimbo nyuma y’amezi arindwi nyina yitabye Imana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25