Bianca Censori akunda Kanye West ‘kurusha ubuzima’

Bianca Censori akunda Kanye West ‘kurusha ubuzima’

Bianca Censori yibukije umugabo we Kanye West (Ye)  ko ‘amukunda kurusha ubuzima’ ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.

Bianca yatangaje ibyo abinyujije kuri Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 yasangije abamukurikira mu ijoro ry’itariki 07 Kamena 2026 rishyira kuri uyu wa Mbere.

Yashyizeho ifoto ya Kanye West ayiherekeresha amagambo agira ati: “Isabukuru nziza Ye. Ngukunda kurusha ubuzima.”

Ni ubutumwa bwakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana batangiye kubukwirakwiza berekana ko bishimiye urukundo rw’abo bombi gihe bose baheraho bifuriza Ye isabukuru nziza y’imyaka 49 y’amavuko yizihije ku wa 8 Kamena 2026.

Bianca Censori na Kanye West bamaze imyaka ikabakaba itatu n’igice babana nk’abashakanye kuko batangiye kuvugwa mu rukundo muri Mutarama 2023, nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe inshuro nyinshi. Nyuma y’aho ni bwo byaje kumenyekana ko bari barashyingiranywe mu ibanga ku wa 20 Ukuboza 2022.

Kenye West na we ahora asingiza urwo Bianca Censori amukunda kuko mu myaka yatambutse yagiye amwifuriza isabukuru kenshi akamushimira urukundo n’ubufasha amuha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Bianca Sensori yatangaje ifoto ari mu bwogero na Kanye West
Bianca Censori ukomoka mu Butaliyani bakundanye nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25