Police FC yatandukanye n’abakinnyi barindwi

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 8, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Kamena 2026, ni bwo Police FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yatandukanye n’abakinnyi barindwi bayikiniraga barimo rutahizamu Byiringiro Lague. Yashimiye abo bari abakinnyi bayo, dore ko bari barangije amasezerano.

Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yagize umusaruro mubi mu mwaka w’imikino wa 2025/26 yari yatangiye neza, isoreza ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona, mu gihe yasezerewe na Rayon Sports muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Mu basezerewe harimo rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah ndetse na Byiringiro Lague, umukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda uri muri barindwi basezerewe n’iyi kipe.

Abandi ni myugariro w’Umunya-Ghana, Issah Yakubu, Umunya-Nigeria, David Chimezie, Abarundi Msanga Henry na Richard Kirongozi ndetse n’Umunya- Uganda Allan Kateregga.

Kugeza ubu Police FC ntiratangaza ko yinjiye ku isoko ry’abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi barindwi bayikiniraga barimo rutahizamu Byiringiro Lague
Issah Yakubu ari mu basezerewe na Police FC
Henry Msanga na we yatandukanye na Police FC
Allan Kateregga atarabonye umwanya uhagije wo gukina nawe yasezerewe muri Police FC
Richard Kirongozi na we yasezerewe
Myugariro David Chimezie mu bakinnyi barindwi basezerewe muri Police FC
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 8, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE