Nyagatare: Abatuye Bushara barinubira abajura babadindiriza iterambere

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 8, 2026
  • Hashize amasaha 11
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Bushara na Gikundamvura, mu Murenge wa Karama Akarere ka Nyagatare bavuga ko bazengerejwe n’abajura babibira imyaka ndetse n’amatungo aho bibagiraho ingaruka zirimo kubateza ubukene no kubadindiza mu iterambere. Abo baturage bavuga ko hari abajura bigabiza imyaka yabo ndetse n’amatungo aho bajya mu mirima yabo bagasarura ndetse bakanitwikira amajoro bakiba no mu ngo z’abaturage.

Uwineza Verediyana yagize ati: “Mu bintu bitubangamiye inaha harimo ubujura buri gutuma dutanguranwa imyaka n’abayiba. Ibi bituma dusarura imyaka itarera kuko iyo utinze usanga bayigusaruranye. Abajura bashobora gusarura ibishyimbo, bagakura imyambati bakayitwara ku isoko. Ikindi ni ibitoki na byo bicibwa bigapakirwa amagare bikajyanwa ku masoko.”

Akomeza agira ati: “Ibi bitugiraho ingaruka zikomeye zirimo ko umuturage wahinze ashobora gusonza nyamara yari agiye kweza. Birababaje kuba wabura ibihaza abana bawe nyamara warakoze ahubwo ibyo wahinze bigatunga abatarabikoreye. Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha guhangana n’iki kibazo cy’abatwangiriza.”

Kacyihoza Muganwa Amina we yagize ati: “Abajura baratuzengereje, uretse kutwibira imyaka yo mu mirima hari n’abatwibira mu ngo. Aba bica imiryango y’inzu cyangwa bakaba bapfumura inzu bakiba imyaka ndetse hari n’abatwara amatungo. Turasaba ko hafatwa ingamba kuri iki kibazo. Amarondo turayakora ariko dukwiye kunganirwa kuko abiba babanza gucunga aho abanyerondo bari cyane ko baba badahagije.”

Murindwa Didier avuga ko mu gihe abajura bafashwe bakwiye kujya babihanirwa by’intangarugero kuko hari igihe bahabwa ibihano bitababuza kwiba. Ati: “Abajura bari inaha barakabije bariraritse, cyane ko hari n’abafatwa bagahabwa uduhano basuzuguye aho bajyanwa mu nzererezi bakamara ukwezi bakagaruka bagakomeza ubujura bwabo. Dusaba ko mu gihe abaturage bagerageje kuneka abajura bagafatwa bajya bashyikirizwa ubutabera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yabwiye abaturage b’Utugari twa Bushara na Gikundamvura ko ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu gufatanya n’abaturage mu gucunga umutekano hashyirwa imbaraga mu kunoza amarondo.

Ati: “Icya mbere ni uko dusaba ko abaturage batanga amakuru y’abo bakeka kuko akenshi abajura nk’aba biba imyaka ndetse n’amatungo usanga batuye aho biba kandi baba bakekwa nubwo haba hari abatarafatwa. Turakomeza gukorana n’abaturage dushyire imbaraga mu kunoza imikorere y’amarondo ndetse no kugenzura abakekwa kugira ngo bafatwe kandi babihanirwe.”

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba ACP Innocent Kanyamihigo Kagarama mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu mpera z’uku kwezi, yashimiye abagira uruhare mu kwicungira umuteakano cyane batahura abajura aburira abishora muri ibi byaha ko inzego z’umutekano zitazabihanganira.

Yagize ati: “Dushimira abaturage batahura abajura ndetse rimwe na rimwe bakabifatira. Urugero ni abatuye i Kiyombe, aho dusaba n’abandi gufatanya na Polisi guhashya abigabiza iby’abandi kugirango bafatwe babihanirwe.Ubutumwa bukomeye kandi nabuha abadakora, bagategereza gutungwa n’iby’abandi ko inzego z’umutekano zitazabihanganira aho tuzabakurikirana bagafatwa kandi bakabiryozwa.

Yongeyeho ati: “Dusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kandi bakayatangira ku gihe kugiran go dufatanye kuburizamo ibikorwa by’ubujura ndetse n’ababa bari kubikorwa batabwe muri yombi.”

Ubuyobozi bunasaba abishora mu bikorwa byo kwangiriza abaturage kubihagarika kuko bihabanye n’indangagaciro kandi bikaba bigize ibyaha bihanwa n’amategeko.

Abaturage bagaragaza ko ikibazo cy’ababiba kibahangayikishije
Abaturage ba Gikundamvura na Bushara bagaragaza ko bahangayikishijwe n’ababiba
  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 8, 2026
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE