EAR Diyosezi ya Shyira banenga abakirisitu bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi n’abakirisitu b’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) Diyosezi ya Shyira banenze abakirisitu n’abakozi b’Imana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ibyo bakoze binyuranyije n’indangagaciro z’ukwemera n’inshingano zo kurinda ubuzima bwa bagenzi babo.
Babigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyahuje abapasitoro, abakirisitu, abarokotse Jenoside n’abaturage batandukanye, cyabereye mu Karere ka Musanze. Cyabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, rushyinguyemo imibiri irenga 800 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umushumba wa EAR Diyosezi ya Shyira, Musenyeri Ahimana Augustin, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese kuko yasize ibikomere byinshi ku Banyarwanda, ariko ashimangira ko bidakwiye ko abakirisitu cyangwa abakozi b’Imana kkuba baragize uruhare muri Jenoside.
Yagize ati: “Turanenga abapasitori n’abakirisitu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ukwizera nyakuri kugomba kuranga umuntu ni urukundo, kubaha ubuzima bwa mugenzi we no kumurengera. Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kutubera igipimo cyo kwisuzuma no kureba niba koko twubakiye ukwizera kwacu ku ndangagaciro z’Imana.”
Musenyeri Ahimana ashimira bamwe mu bakirisitu n’abanyamadini bagize ubutwari bagahisha ndetse bakanarokora abahigwaga, asaba abagize uruhare muri Jenoside gukomeza gusaba imbabazi no kugaragaza aho imibiri y’abishwe yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati:”Turashimira abahishe abahigwaga bakabarokora, ariko tunasaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa abafite amakuru ku hantu abishwe bajugunywe kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye.”
Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Karemanzira Fidèle, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagaragaje ko bamwe mu bayobozi b’amadini n’abakirisitu birengagije inshingano zo kurinda abo bari bashinzwe kuyobora.
Yagize ati: “IBUKA iranenga abashumba n’abakirisitu babaye ibigwari bakica cyangwa bakagambanira abo bari bashinzwe kurinda. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni amateka mabi atwereka aho urwango n’ivangura bishobora kugeza umuntu iyo atayirwanyije.”
Yakomeje ashimira abanyamadini n’abakirisitu bagize ubutwari bagahisha abahigwaga, avuga ko iyo bose baza kuba baragaragaje uwo mutima, umubare munini w’abazize Jenoside uba waragabanyutse.
Yagize ati: “Ntidukwiye kwibagirwa abagize ubutwari bakarokora abahigwaga. Abo ni intwari zagaragaje indangagaciro z’ubumuntu mu gihe abandi bari barazitaye.”
Mu buhamya bwe, Nyiraneza Justine, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko nubwo imyaka 32 ishize Jenoside ihagaritswe, hakiri isomo rikomeye Abanyarwanda bakwiye gukuramo ryo guharanira ubumwe n’ubwiyunge no kwamagana ikintu cyose cyatuma amateka mabi yongera kwisubiramo.
Yagize ati: “Jenoside yadusigiye ibikomere byinshi, ariko kandi yatwigishije agaciro k’ubumwe n’urukundo hagati y’Abanyarwanda. Turashimira byimazeyo ingabo za RPA- Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigatabara abari basigaye. Uyu munsi dufite inshingano zo gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, kubabarirana no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Nyiraneza yakomeje asaba cyane cyane urubyiruko gukomeza gusobanukirwa amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo rubashe kuyigiraho amasomo azatuma rurinda ibyagejeje Igihugu muri ayo mateka mabi.
Yagize ati: “Urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo. Rugomba kumenya amateka yacu, rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, kandi rugaharanira kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe, ukuri n’ubudaheranwa.”
Bamwe mu bakirisitu bitabiriye iki gikorwa na bo bagaragaje ko bibabaje kubona hari abantu biyitaga abakirisitu cyangwa abakozi b’Imana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukandayisenga Marie Chantal, umwe mu bakirisitu ba EAR Diyosezi ya Shyira, yavuze ko Jenoside yasigiye abakirisitu umukoro wo kubaho bakurikiza ibyo bizera aho kubivuga gusa.
Yagize ati: “Birababaje kumva ko hari abantu basengeraga hamwe nabo nyuma baje kwica cyangwa kugambanira. Ibyo bitwigisha ko ukwizera kugomba kujyana n’ibikorwa by’urukundo n’ubumuntu.”
Ndayambaje Emmanuel,nawe yavuze ko abakirisitu bafite inshingano zo kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.
Yagize ati: “Tugomba kuvuga ukuri ku mateka no kwamagana twivuye inyuma abakirisitu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwibuka bidufasha guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.”
Abitabiriye iki gikorwa bahurije ku kuba amadini n’amatorero akwiye gukomeza kwigisha indangagaciro z’urukundo, ubumwe n’ubwiyunge, no gukangurira abakirisitu kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe abakirisitu n’abakozi b’Imana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeza kwamaganwa nk’abateshutse ku ndangagaciro z’ukwemera bari bakwiye kubahiriza.


