Iran yahagaritse kurasa Isiraheli iyiteguza akaga niyongera kurasa Libani

Iran yahagaritse kurasa Isiraheli iyiteguza akaga niyongera kurasa Libani

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyahagaritse kugaba ibitero kuri Isiraheli ariko iyiburira ko yakongera gusubukura imirwano mu gihe icyo Gihugu cyahirahira cyongera kurasa Libani. Ibyo bibaye nyuma yuko ku wa 07 Kamena  Iran yarashe urufaya rwa  misile yihorera kuri Isiraheli nyuma yuko icyo gihugu kigabye  ibitero  muri Libani byahitanye abantu 2 bigakomeretsa 11.

Isiraheli yatangaje ko na yo yahise igaba ibitero by’indege ku birindiro n’ibikorwa remezo bya gisirikare biri hagati no mu Burengerazuba bwa Iran, no hafi y’imijyi ya Tehran, Isfahan, Tabriz na Kermanshah. Kuri uyu wa 08 Kamena Iran yabwiye Isiraheli ko igomba guhagarika  ibikorwa byayo muri Libani  bitaba ibyo igahura n’ingaruka zikomeye ndetse n’ibitero  karundura  bizabatera kwicuza.

Ibyo bitero kandi bibaye mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu mpera z’icyumweru gishize yari yasabye Isiraheli guhagarika kugaba ibitero muri Libani cyangwa Iran bakubahiriza agahenge.

Ni mu gihe nyuma yuko Iran itangaje ko nta bitero yongera kugaba, Iraq yongeye gufungura ikirere cyayo nkuko byemejwe n’Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Iraq kandi bazakomeza gukurikirana no gusuzuma uko umutekano uhagaze mu karere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48