Umukinnyi wa filimi muri Nollywood Baba Gebu yitabye Imana

Umukinnyi wa filimi muri Nollywood Baba Gebu yitabye Imana

Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yitabye Imana ku myaka 82 azize indwara.

Inkuru y’urupfu rw’uyu munyabigwi muri sinema ya Nigeria yatangajwe n’umuyobozi wa filimi akaba n’umukinnyi muri Nollywood Kunle Afod, ku mugoroba w’itariki 13 Ugushyingo 2025, abinyujije kuri Instagram, avuga ko nyakwigendera yari “Intwari yabo.”

Yanditse ati: “Tubabajwe no kumenyesha urupfu rw’intwari yacu ikomeye, umukinnyi wa filimi ukomeye witabye Imana nyuma y’uko yari amaze iminsi mike arwaye. Baba Gebu, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Ni inkuru yababaje abatari bake by’umwihariko abakinnyi ba Filimi bagiye bamwigiraho byinshi aho umwe muri bo witwa Yemi Solade yamusabiye kuruhukira mu mahoro.

Ati: “Imana imubabarire ibyo yakosheje, imwakire kandi roho ye iruhukire mu mahoro adashira, Amina.”

Umukinnyi Akin Olaiya na we yanditse ati: “Ruhukira mu mahoro, Papa.”

Abiodun Thomas arandika ati: “Ruhukira mu mahoro Pa Olowomojuore, Imana ikomeze ihe umugisha ibyo wasize.”

Baba Gebu yatangiye gukina filimi n’ikinamico mu 1980 amenyekana mu zirimo Anikura (1982), Aare Agbaye (1983), Citation (2020), akaba yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.

Umunyabigwi muri filimi za Nigeria, Oyewole Olowomojuore yitabye Imana ku myaka 82
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08